Aba Banyarwanda bagejejwe ku Mupaka wa Kagitumba kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Ukwakira 2021. Aba basore uko ari icyenda bari hagati y’imyaka 18 na 23 bageze ku butaka bw’u Rwanda ahagana saa Cyenda z’amanywa.
Aba basore bose bahuriza ku kuba barafatiwe mu modoka mu minsi itandukanye ubwo babaga bagarutse mu Rwanda, bakaba baragiye bafatwa n’anasirikare b’iki gihugu cy’igituranyi bakabasohora mu modoka bakajya kubafunga ari nako bahatwa ibibazo bitandukanye.
Ibyimanivuze Jean Marie Vianney ufite imyaka 23 uturuka mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gahunga avuga ko yagiye muri Uganda mu mwaka wa 2016 nyuma yo kurwara kwa nyirasenge.
Yavuze ko yatawe muri yombi tariki ya 8 Ukwakira 2021 afatwa n’abasirikare ba Uganda ageze i Mbarara agarutse mu Rwanda. Nyuma yo gufatwa ngo yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mbarara aho yamaze iminsi 12 gusa ngo nta muntu wamuhohoteye uretse kumwambura amashilingi ya Uganda ibihumbi 60.
Manishimwe Eric w’imyaka 20 y’amavuko wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi we yavuze ko yagiye muri Uganda mu 2018 aza gutabwa muri yombi tariki ya 12 Ukwakira 2021.
Yavuze ko yarekuwe nyuma yo kugezwa mu rukiko rugategeka ko yoherezwa mu Rwanda.
Kuva mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kwitwa intasi. Basabwa kuyoboka umutwe wa RNC kugira ngo barekurwe, abanze bakagirirwa nabi.
U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibi bikorwa, ariko ibiganiro bimaze imyaka hagati y’ibihugu byombi ntacyo biratanga.
source : https://ift.tt/3G0tZB4