Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda basabwe kubyaza umusaruro amahirwe bashyiriweho azabafasha guhanga akazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021, ubwo hatangizwaga gahunda ya ‘The Bridge’ yashizweho n’Umuryango mpuzamahanga ufasha urubyiruko muri gahunda yo kwigira (AIESEC Rwanda), izafasha abanyeshuri kubona amahugurwa azarufasha kwinjira ku isoko ry’umurimo.

Iyi gahunda igamije gutegura abanyeshuri barangiza kaminuza bitegura kwinjira ku isoko ry’Umurimo binyujijwe mu mahugurwa ku gushaka no kurema akazi.

Ubwo hatangizwaga iyi gahunda ku mugaragaro mu mashami yose icyenda ya Kaminuza y’u Rwanda, abitabiriye uyu muhango mu buryo bw’iyakure basabye aba banyeshuri gutangira gushaka amahirwe yabafasha kuba abanyamwuga.

Umuyobozi ushinzwe kubaka Ubushobozi bw’Urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Tetero Solange, yasobanuriye uru rubyiriko amahirwe Leta yaruhaye arimo amahugurwa n’amarushanwa ategurwa y’urubyiruko bakwiye kujya bayitabira mu kwimenyereza isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Ndashima AISEC ku gitekerezo cyiza bashyizeho cyo gufasha urubyiruko kubasha kwigira no kuba bakihangira imirimo. Leta yashyizeho gahunda nyinshi zifasha urubyiruko kwiteza imbere; mukwiye kubyaza ayo mahirwe umusaruro.”

Uwari uhagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Ingabire Ldyia, yasabye aba banyeshuri gukangukira gushaka ubumenyi bwabafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo, cyane mu itumanaho.

Yagize ati “Ndabasaba ko mwatangira kwiga gutumanaho n’abantu mu kiga indimi kuko hari ubwo uba ufite ubumenyi ariko gusobanurira umuntu ko ubufite bikaba ikibazo, mwite cyane ku kwimenyereza itumanaho.”

Yakomeje asaba aba banyeshuri kujya bakurikira amahugurwa y’uru rwego ndetse no kureba ibigo bitandukanye bitanga imirimo bagatangira gusaba kwimenyereza akazi bizabafasha mu gihe bazaba barangije amashuri.

Ku bifuza kuzikorera barangije amashuri na bo ntibahejwe kuko uwari uhagarariye BDF, Mugwaneza Carine yababwiye ko iki kigega cyashyiriweho urubyiruko kandi gifasha imishinga yarwo bakwiye kwitoza kucyigana.

Ku ruhande rw’aba banyeshuri bashimye gahunda ya ‘The Bridge’ izabafasha kuba abanyamwuga baniyemeza ko bagiye gushaka amahirwe yose yabafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo.

Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge, Manirafasha Jean Claude, yavuze ko bungukiye byinshi muri ibi biganiro kandi bigiye gutuma bitabira gushaka amahirwe abagenewe.

Yagize ati “Twageragezaga kuba twashaka ibintu twakora ariko kuko twatekerezaga ku bushomeri no kubura igishoro tukabireka, nkanjye ibyo niga nakabaye ntekereza ko nakora nk’uruganda ariko sinabyitagaho ubu namenye ko nshatse gukora umushinga nakwegera BDF ikamfasha.”

Kwizera Elie yagize ati “Gushaka amahirwe hirya no hino bizadufasha kureba imbere, wasangaga turi muri kaminuza tutabasha kureba ayo mahirwe ariko ubu badufunguye ku maso tumenya ibitugenewe tuzabasha kubigana.”

Gahunda ya ‘The Bridge’ izatangirana n’abanyeshuri 300 bo muri Kaminuza y’u Rwanda bakazafashwa guhabwa ubumenyi n’abafatanyabikorwa ba AIESEC barimo Equity Bank Rwanda, LEAD, Job in Rwanda Foundation, Kaminuza y’u Rwanda na Igihe Ltd.

Umuyobozi Mukuru wa AIESEC Rwanda, Uwase Maliki, yavuze ko urubyiruko rukwiye guhabwa amahirwe kuko rushoboye kandi ko abazitabira iyi gahunda bazahakura ubumenyi buhagije.

AIESEC ni umuryango mpuzamahanga washinzwe mu mwaka wa 1948 ufasha urubyiruko kuvumbura impano zarwo mu bijyanye n’imiyoborere, ukaba utanga amahirwe y’imenyerezamwuga ku rwego mpuzamahanga; wafunguye ishami ryawo mu Rwanda mu 2006.

Bamwe mu bafatanyabikorwa bazafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Bridge
Abanyeshuri barangiza kaminuza bitegura kwinjira ku isoko ry'Umurimo bazajya bafashwa binyujijwe mu mahugurwa ku gushaka no kurema akazi



source : https://ift.tt/3EjoTOO
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)