Abanyeshuri ba UR-Huye batangiye gupimwa amaso no guhabwa ubujyanama ku buntu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa ngarukamwaka cyatangiye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Ukwakira 2021, aho biteganyijwe ko kizamara iminsi irindwi; kiri gukorwa n’abaganga bo ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, ku bufatanye n’Umuryango One Sight.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa CHUB, Dr Ngarambe Christian, yavuze ko iyo gahunda igamije gukumira no kurwanya ubuhumyi ku Isi yose.

Ati “Intego y’uyu mwaka iravuga ngo kwita no gukunda amaso yawe. Imibare igaragaza ko mu bantu batuye ku Isi basaga miliyari 7.9, abagera kuri miliyoni 43 bahumye naho abakabakaba miliyoni 295 bafite uburwayi bw’amaso.”

Yakomeje avuga ko mu bahumye n’abafite uburwayi bw’amaso, 90% bagaragara mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere byiganjemo ibyo ku Mugabane wa Afurika.

Dr Ngarambe yabwiye abagiye kwisuzumisha indwara z’amaso ko ubushakashatsi bwagaragaje ko 80% by’ibitera indwara z’amaso bishobora kwirindwa.

Ati “Akaba ari yo mpamvu ubukangurambaga nk’ubu bw’abantu benshi buba bukenewe kugira ngo n’abagendana ibibazo by’indwara z’amaso zishobora kuganisha ku buhumyi zigaragare hakiri kare bavurwe ndetse n’abantu bagirwe inama zo kuzirinda.”

Umuganga w’amaso kuri CHUB, Mukamana Félicité, yasobanuye ko ibitera indwara z’amaso birimo gutokorwa, imyotsi, urumuri rwinshi rutari karemano, kurya nabi, uruhererekane rw’umuryango n’ibindi.

Bamwe mu banyeshuri basuzumwe indwara z’amaso babwiye IGIHE babyishimiye kandi bagiriwe n’inama zitandukanye zibafasha kuyabungabunga.

Gatorano Jean Pierre ati “Iyo ndimo gusoma ku rumuri rw’amatara mba numva hari uburyo mbangamiwe ari nayo mpamvu nafashe umwanzuro ngo nze kwisuzumisha. Bangiriye inama yo kuzajya kuri CHUB kongera gukorerwa irindi suzuma kuko basanze amaso yanjye afite ikibazo.”

Kadali Aimée Brigitte na we yavuze ko yahisemo kwipimisha kuko azi akamaro k’amaso.

Ati “Kuba rero barashyizeho uburyo bwo kwisuzumisha amaso ku buntu ntabwo ayo mahirwe yo kumenya uko ubuzima bw’amaso buhagaze yancika.”

Dr Ngarambe yavuze ko usibye gusuzuma abanyeshuri indwara z’amaso, basanzwe bamanuka no mu bitaro by’uturere ndetse no mu bigo nderabuzima gusuzuma abaturage no kubavura.

Iyi gahunda yo gusuzuma indwara z’amaso no gutanga ubujyanama ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda i Huye izagera ku banyeshuri bose babyifuza nta kiguzi basabwe.

Abanyeshuri ba UR-Huye batangiye gupimwa amaso no guhabwa n’ubujyanama bw'uburyo bwo kuyitaho
Iki gikorwa kiri gukorwa n’abaganga bo ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, ku bufatanye n’Umuryango One Sight
Iyi gahunda yo gusuzuma indwara z'amaso inakorerwa no mu bigo nderabuzima bitandukanye
Iki gikorwa ngarukamwaka cyatangiye kuri uyu wa Mbere kizamara iminsi irindwi
Umuganga w’amaso kuri CHUB, Mukamana Félicité, yasobanuye ko ibitera indwara z’amaso birimo gutokorwa, imyotsi, urumuri rwinshi rutari karemano, kurya nabi, uruhererekane rw’umuryango n’ibindi
Kadali Aimée Brigitte wiga muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye yavuze ko yahisemo kwipimisha kuko azi akamaro k’amaso
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa CHUB, Dr Ngarambe Christian, yavuze ko iyo gahunda igamije gukumira no kurwanya ubuhumyi ku Isi yose

[email protected]




source : https://ift.tt/3asO5p1
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)