Abasirikare b'u Rwanda bakoze igikorwa cy'ubutwari muri Sudani y'Epfo cyakoze benshi ku mutima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe n'ubuyobozi bw'Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye ziri mu butumwa bw'amahoro muri Sudan y'Epfo zizwi nka UNMISS.

UNMISS mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko abo mu nzego z'umutekano zo mu Rwanda bari mu butumwa muri kiriya Gihugu, bashyize imbere kurinda ubuzima bw'abasivile.

Buvuga ko ubwo bari mu bikorwa by'uburinzi, bihutiye kugera ahari habereye impanuka y'imodoka yaturitse ubundi 'Baha ubutabazi bw'ibanze ku mushoferi wakomeretse bahita banamufasha kugera ku bitaro biri hafi.'

Ubu butumwa buherekejwe n'amafoto, bugaragaza Abasirikare n'Abapolisi b'u Rwanda bateruye uwo mushoferi bigaragara ko yakomeretse cyane kuko bigaragara ko yanacitse akaguru ubundi bari kumuvura.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Abasirikare-b-u-Rwanda-bakoze-igikorwa-cy-ubutwari-muri-Sudani-y-Epfo-cyakoze-benshi-ku-mutima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)