Icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda kizahugurwamo abanyeshuri 300 biga muri Kaminuza y’u Rwanda mu gihe cy’amezi atatu, aho bazigishwa ibijyanye no guhanga umurimo ndetse bafashwe kumenya uko bahangana ku isoko ry’umurimo no kwimenyereza umwuga ‘stage’.
Iyi gahunda izatangizwa ku mugaragaro ku itariki 27 na 28 Ukwakira 2021.
Umuyobozi Mukuru wa AIESEC Rwanda, Uwase Maliki, yavuze ko izaba igisubizo cy’ibibazo by’ubushomeri mu banyeshuri barangije kaminuza no mu rubyiruko muri rusange.
Yagize ati “Twese turabizi Abanyarwanda bagizwe ahanini n’umubare munini w’urubyiruko bityo muri gahunda y’igihugu bafatwa nk’umusemburo w’impinduka ariko ubushomeri bukomeza kwiyongera muri bo bitewe no kugira ubumenyi budahura neza n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo.”
“Ku bw’ibyo tugiye gutangira ku mugaragaro gahunda yo gufasha abanyeshuri ba kaminuza bitegura kujya ku isoko ry’umurimo dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu binyuze muri gahunda ya “The Bridge”.
Abafatanyabikorwa bazatanga umusanzu wabo muri iyi gahunda harimo Kaminuza y’u Rwanda, Equity Bank Rwanda, LEAD, Job in Rwanda Foundation n’abandi.
Kiyaga Elias ushinzwe Imibereho Myiza muri Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko ari ngombwa ko abanyeshuri bahabwa aya mahugurwa kuko usanga hari abarangiza bafite impamyabumenyi ziriho amanota meza ariko gushaka akazi bikabananira.
Yakomeje agira ati “Nk’uko bigaragara mu nteguro y’iyi gahunda ya ‘The Bridge’, izatanga umusaruro mwiza ku rubyiruko rw’u Rwanda bityo hakenewe impinduka mu bijyanye n’imyumvire y’abantu, ibigo, abafatanyabikorwa ndetse n’abanyeshuri ubwabo kugira ngo iyi ntego izagerweho.”
Umutoni Brendah wiga muri Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko amahugurwa bazahabwa azabafasha kuziba icyuho cy’uburyo bigamo rimwe na rimwe butabafasha neza kwisanga ku isoko ry’umurimo ku rwego rumwe n’abandi bahasanze.
Ibigo bitandukanye byiteguye gutanga umusanzu wabyo muri iyi gahunda
Nkuranga Nelson ukora muri Job in Rwanda Ltd avuga ko serivisi iki kigo gitanga ari zo kizanaha abanyeshuri bazahugururirwa muri ‘The Bridge’.
Ati “Mu myaka 10 Job in Rwanda imaze ikorera mu Rwanda iha servisi abatanga akazi, yateguye amahugurwa afasha abashakisha akazi kwitegura guhangana ku isoko ry’umurimo binyujijwe mu mahugurwa abaha ubumenyi ku isaba ry’akazi, gukora umwirondoro [CV] no gutyaza ubunyamwuga bwabo binyuze mu kwimenyereza umwuga. Ubu bunararibonye ni bwo twiteguye gukoresha nk’umusanzu wacu muri gahunda ya The Bridge.”
Umuyobozi ushinzwe Ishoramari n’Imibereho myiza muri Equity Bank mu Rwanda, Mukundwa Dianah, yavuze ko nyuma yo kubona iyi gahunda ya AIESEC Rwanda nabo biyemeje gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’urubyiruko.
Ati “Twabonye AIESEC Rwanda ikora ibikorwa by’urubyiruko tubyisangamo natwe nka banki cyane ko no mu bakiliya bacu barimo urubyiruko, twifuza ko dufatanya na bo muri iyi gahunda kugira ngo dutangiremo amahugurwa ku micungire y’ifaranga kugira ngo bizabafashe guhangana ku isoko ry’umurimo.”
Umujyanama wa Komite Nyobozi ya LEAD, Mutabazi Jean Claude, yavuze ko kubaka ubushobozi bw’urubyiruko mu rwego rwo kubategura guhangana kw’isoko ry’umurimo bisaba gutegurana ubushishozi integanyanyigisho izafasha abatanga amahugurwa n’abagenerwabikorwa.
Yakomeje ati “LEAD mu bunararibonye dufite bwo gutegura integanyanyigisho no gutanga amahugurwa kw’ikoreshwa ryayo twiteguye gukoresha ubumenyi dufite nk’ umusanzu wacu muri gahunda ya “The Bridge”.
Iyi gahunda yateguwe na AIESEC Rwanda izatangizwa ku mugaragaro hakoreshejwe iyakure aho abanyeshuri bakazakurikirana uyu muhango bari mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda bigiramo.
AIESEC ni umuryango mpuzamahanga washinzwe mu mwaka wa 1948 ufasha urubyiruko kuvumbura impano zarwo mu bijyanye n’imiyoborere, ukaba utanga amahirwe y’imenyerezamwuga ku rwego mpuzamahanga; wafunguye ishami ryawo mu Rwanda mu 2006.
Amafoto: Igirubuntu Darcy
source : https://ift.tt/2ZkZ0Px