Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w'intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by'iterabwoba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatanu, tariki 01 Ukwakira 2021, Polisi y'u Rwanda n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB beretse itangazamakuru abantu 13 bafatiwe mu mugambi  mubisha, bategura ibikorwa by'iterabwoba bashakaga gukorera ahantu hanyuranye mu Mujyi wa Kigali. Mu bikoresho bafatanywe harimo ibintu biturika byagombaga guturikirizwa ku nyubako ya Kigali City Tower n'ahandi hahurira abantu benshi. Birumvikana ko iyo umugambi utaburizwamo byari guhitana ubuzima bw'inzirakarengane nyinshi, hakanangirika ibintu bitabarika. Ababafashwe biyemerera icyaha, bakavuga ko bari bagamije'guhorera' intagondwa z'abayisilamu zakubiswe inshuro muri Mozambike, ku bufatanye hagati y'ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambike.

 

Bateguraga ibikorwa by'iterabwoba bashakaga gukorera ahantu hanyuranye mu Mujyi wa Kigali

Mu bihugu byinshi, cyane cyane iby'Abarabu n'ibyo mu gace ko mu Ihembe ry'Afrika, hari imyumvire igayitse yo kurwana 'intambara ntagatifu', aho bamwe mu Bayisilamu barema imitwe y'iterabwoba nka Al Qaeda n'amashami yayo, bagamije kwica abo badahuje imyemerere. Iyi myumvire kugeza ubu mu Rwanda yari itarahagera, cyane cyane kubera ko Abanyarwanda muri rusange bazi agaciro k'umutekano. Birababaje rero kuba hakiri Umunyarwanda wumva yakwambura ubuzima abandi ngo'arahorera' abagizi ba nabi, yitwaje gusa ko bahuje idini.

Abasirikari n'abapolisi b'u Rwanda bagiye muri Mozambike gutabara abaturage bari barajujubijwe n' intagondwa z'abayisilamu, zaremye umutwe w'iterabwoba wishe inzirakarengane nyinshi, izindi ukazimenesha mu byazo. Kuba barakubise inshuro abo bagome, ubu umutekano ukaba ugenda ugaruka, byagombye gutera buri Munyarwanda ishema, kubera ubwo butwari n'ubumuntu. Biratangaje rero kubona hari Abanyarwanda byababaje, kugera n'aho bategura ibikorwa by'ubwiyahuzi.

Icyakora rero, twizere ko aba bagome babonye ko bari bibeshye ku gihugu bashakaga gukoreramo iterabwoba.  Ibihugu byinshi byashegejwe n'ibikorwa by'iterabwoba usanga ari ibyamunzwe na ruswa cyangwa ibifite igisirikari n'igipolisi biriho ku izina gusa. Abanyarwanda bo bari maso. Ubufatanye bw'abaturage n'inzego z'umutekano ntibwaha urwaho abategura ibikorwa bya kinyamanswa. Kuba abaturage baratanze amakuru yatumye ubu bugizi bwa nabi butahurwa butaraba, bibere isomo n'undi wese washaka kutuvogerera umutuzo n'umutekano.

Abashinzwe umutekano, cyane cyane ku nyubako nini n'ahandi hantu nyabagendwa, nabo bakomeze kuba maso, kuko bariya 13 bafashwe bashobora kuba bafite abafatanyabikorwa bakidegembya. Gusaka nta kujenjeka abantu bose binjira ahahurira abantu benshi bishyirwemo imbaraga, kandi n'abacaracara ahantu nk'aho bahozweho ijisho.

Rubyiruko namwe nimwirinde ababashuka bakabashora mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi, kuko bitazabahira. Ababigwamo n'abafatwa bagahabwa ibihano bikarishye, nibababere isomo, mwirinde kugwa mu mutego mutindi,  ahubwo mwihatire ibikorwa bibateza imbere, bigateza imbere n'Igihugu cyanyu.

The post Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w'intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by'iterabwoba appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abayisilamu-bo-mu-rwanda-ntibazagwe-mu-mutego-wintagondwa-zitwaza-idini-zigategura-ibikorwa-byiterabwoba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abayisilamu-bo-mu-rwanda-ntibazagwe-mu-mutego-wintagondwa-zitwaza-idini-zigategura-ibikorwa-byiterabwoba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)