Abafite icyo kibazo ni abatuye mu Mudugudu wa Kubutare mu Kagari ka Rukira kandi bavuga ko kimaze igihe kirenga ukwezi.
Umwe mu batezwe n’abo bajura avuga ko bamwambuye ibyo yari afite byose barabitwara.
Ati “Banyambuye telefoni n’ibindi nari mfite mu gitondo. Bakunze kuba bategeye ku mashuri ari hariya bita i Nyanza.”
Undi muturage ukora ubucuruzi we avuga ko bateze umukozi we baramwambura ndetse hashize iminsi bamutera mu rugo baramukubita basiga bamusahuye.
Ati “Njyewe banteye ku manywa izuba riva ku Cyumweru mu masaha ya saa Cyenda bamenagura ibirahure, ntabaza inzego z’ubuyobozi zirahagera zibura icyo zikora, bahamagara Polisi haza na RIB. Baraje barafotora barangije baragenda.”
Akomeza agira ati “Bambuye umukozi wanjye avuye kundangurira mu Gahenerezo, mpageze umukozi wanjye arabanyereka ngo aba ni bo banyambuye kuko yari abazi.”
Ako gatsiko k’amabandi kateze undi muturage karamukubita kamugira intere biba ngombwa ko ajya kwa mu bitaro.
Mu byifuzo byabo basaba ko inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zabafasha gufata abo bajura bagahanwa kuko bazwi.
Umwe ati “Umuntu wese ugerageza kubarwanya mu bujura bwabo baramwibasira ku buryo banamwica. Dufite ikibazo gikomeye cyane, mudukorere ubuvugizi. Nabanyuzeho mu gitondo ku rutoki rwa Gereza bari kwambura umuntu mu kanya saa Moya ndumirwa.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yabwiye IGIHE ko icyo kibazo cy’agatsiko k’abajura batega abaturage bakabatera no mu ngo atari akizi ariko bagiye kugikurikirana.
Ati “Ntabwo nari mbizi ariko tugiye guhita dukurikirana tugikemure abo bajura bafatwe.”
Mu Karere ka Huye hamaze iminsi hagaragara ubujura ariko abaturage bavuga ko iyo batanze amakuru abo bajura bagafatwa, batungurwa no kubona bahise barekurwa bataryojwe ibyo bakoze.
source : https://ift.tt/3CAudww