Abikorera barashishikarizwa kwimakaza ihame ry'uburinganire mu itangwa ry'akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagore barasabwa gutinyuka bakumva ko na bo bashoboye
Abagore barasabwa gutinyuka bakumva ko na bo bashoboye

N'ubwo umubare mwinshi w'abakozi ugaragara mu nzego z'abikorera kuko muri izo nzego habarirwa abagera kuri 90%, usanga ihame ry'uburinganire mu itangwa ry'akazi ritarimakazwa ku rwego rushimishije, kuko hari aho bagifite imyumvire y'uko abagore badashoboye.

Imibare igaragaza ko mu mirimo y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro (Mining and quarrying) ikorwamo n'abagore 9% gusa, mu bwubatsi (Construction) bageze kuri 17%, mu bijyanye no gutwara abantu n'ubwikorezi (Transport and Storage) ni 3%, na ho mu ikoranabuhanga (ICT) ni 31%.

Hari kandi mu bigo by'ubucuruzi (Business enterprises ownership) habarirwa 32%, mu gihe mu nzego zifata ibyemezo (Decision making in the private sector) ari 32%.

Umugenzuzi Mukuru wungirije wa GMO, Caritas Mukandasira, avuga ko icyuho nta handi kiri cyane uretse mu myumvire ya bamwe mu bikorera.

Ati “Iyo tuvuga uburinganire, ni uburenganzira bugenda bukagera no kuri nyiri kompanyi, kuko burya iyo umuntu akora yumva atekanye, uburenganzira bwe bwubahirijwe 100%, na we ibyo akora abikora neza. Uzi ko hari n'abakoresha bashobora kuvuga bati uyu n'umukobwa, simuha akazi kubera ko ari umukobwa gusa, icyo rero ni cyo tubashishikariza kugira ngo babahe amahirwe na bo, niba ari n'ipiganwa amwemerere apiganwe nka musaza we, kuko na bo barashoboye kandi baba barize bimwe, baranize hamwe”.

Inzego z
Inzego z'abikorera zirashishikarizwa kwimakaza ihame ry'uburinganire mu itangwa ry'akazi

Umuhuzabikorwa wa Gifurwe Mining Company, Noel Minani, avuga ko kuva cyera abagore batigeze biyumva mu mirimo y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ahanini bakabiterwa n'imiterere y'ako kazi, gusa ngo mu myaka isaga 10 bamaze batangiye kwimakaza ihame ry'uburinganire, hari aho bamaze kugera.

Ati “Kugeza ubu dufite abagore 145 mu bakozi 945, bangana na 22.9%, gusa dufite intego yo kuzagera ku bagore 300, icyo turimo gukora n'ukubakangurira aho bari kugira ngo baze bifatanye natwe dukorane, ikindi ni uko tugerageza kubafasha tuborohereza muri iyo mirimo batamenyereye. Ikindi ni uko bimaze gutanga umusaruro kuko kuba yatwita, yanakonsa ntabwo ari imbogamizi kuri twebwe, wenda urugero nabaha, mu mwaka wa 2019 muri kompanyi yacu umukozi w'umwaka yabaye umugore, iyo rero ni gihamya y'uko bashoboye, ahubwo igisabwa ni uko batinyuka bakaza bagafatanya na basaza babo”.

Pelagie Uwanyirigira, umukozi wa Sorwathe ushinzwe imibereho myiza y'abakozi, avuga ko mbere bari bazi ko mu nzego z'ubuyobozi bukuru nta mugore wajyamo.

Ati “Mu muco wa Sorwathe twari tuzi ko mu nzego z'ubuyobozi bukuru (senior management) nta mugore wageramo, ni ko twari tubizi, ariko uyu munsi mu bantu bagize management 9, harimo abagore 2, murumva ko hatewe intambwe kandi ikomeye”.

Ati “Ikindi gikomeye muri sorwathe bashishikarije abagore kwitinyuka no gutinyuka imyanya imwe n'imwe twibwiraga ko ari iy'abagabo gusa, nyuma hazamutse abantu 57, ariko 24.6% muri bo ni abagore, ikindi n'uko hari bagenzi bacu baba batwite kandi bakaza mu kazi, murabizi gukora mu mashini, yagera hagati akazengererwa. Uyu munsi barakora byagera saa yine, bakajya gufata igikoma bagafata n'umugati, bagakomeza gukora nta kibazo bafite”.

Mukandasira avuga ko icyuho nta handi kiri uretse mu myumvire ya bamwe mu bikorera.
Mukandasira avuga ko icyuho nta handi kiri uretse mu myumvire ya bamwe mu bikorera.

Iyi gahunda ngo ntabwo igamije ko abagore binjira mu mirimo abagabo basohoke, ahubwo ni uko bikigaragara ko ku ruhande rw'abagore hakirimo icyuho kinini ugereranyije n'abagabo.




source : https://ift.tt/2ZMPuVv
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)