Umugore ukennye, winjiza amafaranga 50 yo muri icyo gihugu ku munsi akora akazi ko gukora isuku mu mujyi wa Herat wo mu burengerazuba, agomba kwishyura amapawundi 400 (cyangwa ⬠473) ku mugabo wamugurije amafaranga yo gutunga umuryango we.
Ikinyamakuru Wall Street Journal kivuga ko umugore uzwi ku izina rya Saleha,yabwiwe n'umuguriza ko azamwishyura umwenda naramuka amugurishije umukobwa we w'imyaka itatu, Najiba.
Mu gihe Saleha w'imyaka 40 yaramuka atishyuye uyu mwenda mu gihe cy'amezi atatu, umukobwa we azakurwa mu rugo iwabo kugira ngo akore akazi ko mu rugo, mu nzu y'abatanga inguzanyo mbere yuko ashyingiranwa n'umwe mu bahungu be ageze mu bwangavu.
Ubu buzima bwa Saleha n'ubusanzwe muri Afuganisitani,kuko imiryango myinshi ihura n'ikibazo cy'ubutabazi kubera ko amafaranga yabuze kandi imfashanyo mpuzamahanga zikaba zarahagaritswe.
Nk'uko abaturage babitangaza, indi miryango yo muri Herat yahatiwe kugurisha abana babo kugira ngo bishyure imyenda yabo.
Kuva abatalibani bigarurira Afuganisitani muri Kanama, ubukungu bw'igihugu buri hafi gusenyuka.
Agaciro k'ifaranga karamanutse mu gihe ibiciro by'ibicuruzwa byazamutse cyane. Umuryango w'abibumbye uraburira ko ibiribwa bishobora kuba bigufi cyane.
Ingaruka z'ihungabana ry'ubukungu zishobora gushyira mu manga iki gihugu aho kimwe cya gatatu cyabaturage batunzwe n'amadolari 2 kumunsi.
Saleha agomba gushaka cyane amafaranga yo kwishyura umwenda, cyangwa gutakaza umukobwa we w'imyaka itatu. Umugabo we, ushaje cyane, ntabwo akora.
Saleha n'umuryango we bakoraga mu isambu i Badghis, ariko bahatirwa guhungira i Herat kubera imirwano n'amapfa. Bahatiwe kuguza amafaranga yo kurya.