Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira, Minisiteri y'Itumanaho muri Sudan yatangaje iby'ifungwa rya Minisitiri w'Intebe Abdalla Hamdok n'abandi Baminisitiri bamwe bo muri Guverinoma ye.
Nyuma y'iki gikorwa cyatumye abaturage ibihumbi birara mu mihanda bamagana ibya ririya fungwa rishobora kuvamo ihirikwa ry'ubutegetsi, Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe wamaganye kiriya gikorwa cyakozwe n'Igisirikare cyo muri Sudan.
Itangazo ryashyizwe hanze n'uyu muryango, rivuga ko Umuyobozi wa Komisiyo yawo, Moussa Faki Mahamat yababajwe na kiriya gikorwa cyatumye ibintu bikomeza kuzamba muri kiriya gihugu.
Iri tangazo rivuga ko Moussa Faki Mahamat ahamagarira impande zombi za Gisirikare n'iza Gisivile guhita zishyira mu bikorwa ibiteganywa n'amategeko ndetse n'itegeko Nshinga rya kiriya Gihugu.
Rigira riti 'Umuyobozi wa Komisiyo arasaba ko habaho ibiganiro by'ubwumvikane mu nzira zonyine zo kurengera abaturage ndetse no kubahiriza ubutegetsi buteganywa na Demokarasi.'
Risoza rigira riti 'Umuyobozi wa Komisiyo arahamagarira kandi kurekura abatawe muri yombi bose ndetse no kubahiriza ihame ry'uburenganzira bwa muntu.'
UKWEZI.RW