I Yerusalemu hariho umuntu witwaga Simiyoni. Uwo yari umukiranutsi witonda kandi yategerezaga Ihumure ry'Abisirayeli, Umwuka Wera yari muri we. Yari yarahanuriwe n'Umwuka Wera, ko atazapfa atarabona Kristo w'Umwami Imana. Ajyanwa n'Umwuka mu rusengero, maze ababyeyi bajyanye umwana Yesu ngo bamugenze nk'uko umuhango w'amategeko wari uri, Simiyoni aramuterura ashima Imana ati 'Mwami, noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro nk'uko wabivuze, Kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe, Ako witeguye mu maso y'abantu bose, Kuba umucyo uvira amahanga, No kuba ubwiza bw'ubwoko bwawe bw'Abisirayeli.'Luka 2:25-32
Simiyoni yabayeho hashize imyaka 400, nta jwi ry'Imana nta buhanuzi, nta n'iyerekwa ijambo ry'Imana ryarabaye ingume. Ni imyaka yo guceceka cyangwa gutabwa n'Imana kw'Abisiraheli, ni nayo mpamvu biriya bitabo abantu bagiye bandikamo hagati aho bitigeze bihabwa agaciro. Nubwo byari bimeze bityo, ibanga rikomeye ni uko Imana yari isigaye ibana n'abantu ku giti cyabo!
Riwe na rimwe hari igihe twumva agakiza ari ak'abantu, tukumva ububyutse buzatangirira muri za nsengero zacu nini nziza. Yego ni byiza ko tugira isuku nziza y'ahantu duteranira, ariko ububyutse ni ikindi: Bushobora gutangirira ahantu hatazwi, bushobora gutangirira ku muntu ufite umutima wagutse ufite inyota y'Imana, ni nayo mpamvu Yesu atavukiye mu rusengero rwiza rw'i Yerusalemu, ntabyarwe n'umutambyi mukuru akabyarwa n'umukobwa w'umuhinzi, akavukira mu kiraro cy'inka, kandi ububyutse bwari butangiye.
Rimwe na rimwe abacuruzi ba Supermarket bahora barwana n'abazunguzayi, kuko bo babigusangisha aho biri, akakubwira ibyiza byabyo. Nibyo aba ateze ho amaramuko, bitanu bye yashoye aba azi ko aribukureho Magana atanu ari bumutunge uwo munsi. Ariko Supermarket we yashoye amamiliyoni araho, ntabwo yirirwa yinginga uraza cyangwa ukabireka. Aba yarashyizeho ibiciro ibintu bimanitse, aba abizi ko bari buze bakamugurira.
Iyo urebye abanyamadini ukuntu bakora, tuzi ko abantu bari buze mu rusengero Imana barayikeneye, baraza cyangwa barorere nta gusanga abantu aho bari. Ariko mbibutse ko ubutumwa bwiza ntabwo ari 'Nimuze', ahubwo ni 'Nimugende' muhindure abantu kuba abigishwa mubabatize! Harya iyo wicaye mu rusengero utegereje abakwizanira utazi uwababwirije, uba uzi ko hari buze bande? Amatorero manini amwe namwe ntagifite inyota y'abantu rwose ku buryo yabasha gusanga umunabyaha aho ari. Nyamara Yesu si ko yabigenzaga, yajyaga asanga umunyabyaha aho ari.
Muri iyi myaka 400 igihe Abisiraheli batumvaga Imana, amadini yaruzuraaga, amatorero rwose abantu barazaga bagaterana ariko nta jwi ry'Imana, nta buhanuzi, nta yerekwa ijambo ry'Imana ryarabaye ingume! Iki gihe cyacu sinavuga ko kimeze nk'icyo gihe, ariko navuga ko kirimo kwegera hafi aho.
Nubwo byari bimeze gutyo rero, Imana yari ikibana n'abantu ku giti cyabo. Hano nagira ngo nkwibutse ko agakiza ari ak'umuntu, ntabwo ari ak'abantu. Hari igihe umuntu yizera ngo mu rusengero rwacu, muri korari yacu, muri kominote iyin'iyi,â¦,
Hoya ahubwo jya ubanza urebe ngo ubanye gute n'Imana. Umubano wanjye n'Imana umeze gute, nsabana nayo gute? Ni gute mpura n'ibyanditswe byera, ni gute ubuzima bwanjye bumeze?
Mu i Juru nta zina ry'ikigo runaka bazahamagara: Wenda ngo bahamagare izina ry'idini cyangwa iry'itorero. Nta nubwo bazahamagara bakurikije uko twebwe tubipanga, ngo bahere ku mushumba mukuru. Ngo bahere kuri Beshop na Apostle, bahere kuri Nyirubutungane,⦠Hoya! Ntabwo ariko bazabigenza. Bazahamagara umuntu mu izina rye, niyo mpamvu umubano wawe n'Imana ukwiye kuba wihariye. Yego ni byiza guterana n'abandi ukajya mu rusengero, ugaterana ukaramya Imana ariko ntukajye ugendera mu kigare ngo kuko ufite abantu muterana, ubwo mu fite urusengero rwiza rugezweho, ngo wumve ko ibyo ari byo gakiza. Hoy! Agakiza ni ak'umuntu ku giti cye!
Numva nakubwira ngo wahuye na Yesu, Yesu yahinduye ubuzima bwawe, akubera Umwami n'Umukiza w'ubuzima bwawe?. Niba ari uko bimeze Imana iguhe umugisha, ariko niba atari uko bimeze nagira ngo nkwibutse ko agakiza ari ak'umuntu ku giti cye.
Pasteri Desire Habyarimana mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza' kuri Agakiza Tv, inyigisho yose wayireba hano