Umunsi ku munsi ubuzima bwa muntu bugenda buhinduka arinako buzana impinduka mumpande zose zubuzima, Ugasanga hagenda haza iterambere nudushya twinshi mu bintu bitandukanye. Iyobokamana naryo rifite aho ryavuye naho rigeze haba mugutera imbere cyangwa mukwiyongera kudushya, Ugasanga hadutse abahanuzi benshi bakora ibitangaza ndetse nutundi tuntu twinshi dutangaje dukurura abantu ngo baze gusengera aho ibyo bitangaje bibera. Nkuko bihurizwaho nabantu benshi, abihaye imana bakora ibitangaza akenshi biba ari ibihimbano kandi biba bigamije indamu kurusha uko bigamije gufasha no kwigisha abantu.
Ku rubuga rwa Twitter hagaragaye amashusho yabantu bari mu rusengero bakina Umupira wamaguru, ibi byatangaje benshi niyo mpamvu nabyo bishyirwa mu dushya tugenda tuba. Umugabo umwe yacengaga abandi bagabo hanyuma bakinuereza bakagwa hasi ubundi bakigaragura mu rusengero.
Dore wareba aya mashusho unyuze aha 👇👇👇
https://twitter.com/Atulinda_Allan/status/1451962056400326669?t=8izoUJcmUFX0h2BhyWK2Qg&s=19
Source : https://yegob.rw/agashya-umupira-wamaguru-ukinirwa-mu-rusengero/