Rutahizamu w'Umugande, Emmanuel Okwi yamaze gusinyira Kiyovu Sports amasezerano y'umwaka umwe ariyo mpamvu Perezida wayo yishimye cyane ndetse yataka ba mukeba.
Mu muhango wo kwerekana uyu rutahizamu wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu,erezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yakomoje ku makipe arimo Rayon Sports na AS Kigali byavugwaga ko yashatse gutwara uyu mukinnyi akigera i Kigali mu gihe yashimangiye ko bongeye gutitiza Umujyi.
Ati 'Ikipe duhanganye na bo batekereje gukora gapapu nk'uko mwahoze mubivuga, niba barabikoze, ngira ngo byarabananiye kuko uyu munsi aho Kiyovu Sports iri biragoye kugira ngo mujyane kuri iryo soko.'
Yakomeje agira ati 'Ahubwo wakabaye umbwira ko ejo Umujyi watitiye, niba Umujyi utaratitiye ejo ubwo hagombye kuba hari ikindi kibazo. Waratitiye ejo, abantu bose barabimbwiye ko ejo Kiyovu Sports yari yasubiranye Umujyi. Hari abari barawitije, ariko ngira ngo ejo barawusubije. Tuyitege rero, kandi ngira ngo aho umufana wa Kiyovu Sports ari aranezerewe. Uyu mwaka, Imana nidufasha umufana wa Kiyovu Sports ashobora kwishima.'
Emmanuel Arnold Okwi w'imyaka w'imyaka 28 nk'ukobigaragara ku byangombwa akiniraho, asanzwe ari Kapiteni w'ikipe y'Igihugu ya Uganda. Gusa, ntiyahamagawe n'umutoza Milutin Sredojević Micho ku mikino ibiri y'u Rwanda kubera ko nta kipe yari afite nubwo yari yamwitabaje ku mikino ya Kenya na Mali.
Muri Kiyovu Sports, ahasanze abandi bakinnyi bashya barimo rutahizamu w'Umunye-Congo Pinoki Vuvu Patsheli wavuye muri AS Maniema de Kindu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na myugariro Ndayishimiye Thierry wavuye muri Marines FC.
Hari kandi Niyonkuru Ramadhan wavuye muri Mukura VS, Benedata Janvier na Nkinzingabo Fiston bavuye muri AS Kigali, Mugenzi Bienvenu wavuye muri Marines ndetse n'Umurundi Nshimirimana Ismael Picu.
Source:IGIHE