Akanyamuneza ka Mukaruhamanya wari ugiye kugwirwa n’inzu akagobokwa n’abanyeshuri ba UTAB - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyakozwe n’urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubumenyingiro, UTAB, cyabaye nyuma y’uko bigeze kujya gusura uyu mukecuru bagiye kumusanira inzu yabagamo, babonye ishaje cyane bafata icyemezo cyo kwishakamo imbaraga n’ubushobozi bakamwubakira inshya.

Mukaruhamanya Beatrice, avuga ko akiba muri iyo nzu yendaga kumugwaho, yabagaho mu buzima bwo kwiheba, ahora atekereza ko nta bantu bagira urukundo, ariko ngo aho aboneye inzu yumvise icyizere cy’ubuzima kigarutse, ashimishwa cyane n’uko byakozwe n’urubyiruko kandi rwibwirije.

Yagize ati "Nabaga mu nzu iva cyane yenda no kungwaho, nabagaho mu buzima bwo kwiheba, numva urupfu rwaratinze kuntwara, ariko aho aba bana bampereye iyi nzu icyizere cyagarutse, mbonye ko hakiri urukundo n’abakiri bato babyigireho, bumve neza impanuro zo kwigira no kwiteza imbere Perezida wacu ahora abakangurira."

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyeshuri biga muri UTAB, Iradukunda Kevin, avuga ko igitekerezo cyo kubakira uyu mukecuru ari bo ubwabo cyavuyemo, bakiyemeza gushaka ubushobozi bwo kubaka iyo nzu nubwo ari abanyeshuri bafite ubushobozi bucye.

Yagize ati "Twaje mu gikorwa cyo kumusanira, dusanga ntibyashoboka kuko inzu yabagamo yari ishaje cyane, twiyemeje guhuza imbaraga mu miganda, mu mikoro make dufite maze dukusanya amafaranga twubaka duhereye hasi, inzu, igikoni n’ubwiherero bwiza ndetse twamufashije gutangira ubuzima bushya abona ibiribwa n’ibikoresho byo mu nzu byose bifite agaciro ka miliyoni 4 Frw, yavuye mu banyeshuri n’abaterankunga twiyambaje.”

Umuyobozi Ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri UTAB, Dr Niyonzima Eliezel, yashimiye uru rubyiruko rwitanze, abibutsa ko ibikorwa nk’ibi bidasaba ubushobozi bw’umurengera, ahubwo ari ubwitange n’umutima ukunze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Byumba, Nshimiyimana Valens, ashimangira ko kubakira inzu umuturage utishoboye ari igikorwa cy’indashyikirwa bagezeho, kizabera urugero rwiza barumuna babo ndetse n’abagikoze bagaterwa ishema na cyo.

Yagize ati "Iki ni igikorwa cy’indashyikirwa urubyiruko nk’uru rwakoze, gikwiye kubera urugero rwiza barumuna babo, ikindi ni kimwe mu bidufasha kwesa imihigo ku bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage. Tubijeje ko natwe aho bazadukenera hose nk’ubuyobozi tuzaba turi kumwe."

Usibye kuba uru rubyiruko rwahaye uyu mukecuru inzu rwamwubakiye, rwamuhaye n’ibikoresho birimo intebe, ibitanda na matela n’ibyo kwiyorosa, ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, ndetse banasannye izindi nzu z’abandi bakecuru, bashyiraho isakaro banabagenera ibiribwa.

Abanyeshuri ba UTAB bubakiye umukecuru inzu yo kubamo nyuma y'uko iyo yari asanganywe yari igiye gusenyuka



source : https://ift.tt/3muMtCg
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)