Akuzuye umutima : Akamwenyu ni kose kuri Evode wasezeranye n'umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru yo gusezerana kwa Evode Uwizeyimana na Abyisenga Zena yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukwakira gusa basezeranye ku wa Gatanu tariki 29 Ukwakira.

Evode Uwizeyimana usanzwe ari Umushingamategeko muri Sena y'u Rwanda, yarahiriye ku idarapo ry'u Rwanda kubana mu buryo bwemewe n'amategeko na Zena Abayisenga.

Ni umuhago wayobowe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy.

Biteganyijwe ko indi mihango yo gusezerana kwa Evode n'umukunzi we izaba mu mpera z'uyu mwaka mu kwezi k'Ukuboza.

Evode Uwizeyimana ni umwe mu Banyapolitiki bakiri bato bazwi cyane mu Rwanda kubera ibitekerezo akunze gutanga akenshi bikunze kuba bishingiye ku isesengura ry'amategeko mpuzamahanga.


UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Akuzuye-umutima-Akamwenyu-ni-kose-kuri-Evode-wasezeranye-n-umukunzi-we-AMAFOTO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)