Iki kiganiro cy'imyidagaduro kimaze kugira abakunzi benshi kubera udushya turanga aba bashyushyarugamba bagikora, icyo kuri uyu wa Gatanu cyari injyanamuntu kubera udushya twagaragayemo.
Aba bashyushyarugamba bakora iki kiganiro, bakunze kurangwa n'udushya aho bagenda bigaragaza mu mashusho anyuranye bitewe n'ibigezweho.
Nko mu bihe by'itangira ry'amashuri, aba bashyushyarugamba baza bambaye imyenda y'ishuri, mu cyangwa se mu gihe haba hari imikino ikomeye y'ikipe y'Igihugu bakaza bambaye Jersey y'Amavubi.
Kuri uyu wa Gatanu ubwo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye batangiraga gusubira ku bigo bigamo, aba bashyushyarugamba baje bambaye imyenda isanzwe yambarwa n'abanyeshuri bacumbika mu mashuri.
Ni imyambaro ubundi yambarwa n'abanyeshuri iyo bari mu macumbi yabo aho aba bashyushyarugamba bari bazanye n'igitanda kigeretse gisanzwe kimenyerewe mu macumbi y'abanyeshuri ubundi banyuzamo banakiryamaho.
UKWEZI.RW