AMAFOTO : Clarisse Karasira na Dejoie bakomeje kugaragaza ko ari umugore n'umugabo bizihiye urugo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Clarisse Karasira yashyizeho amafoto ari kumwe n'umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie bigaragara ko bishimiye urugo.

Aya mafoto ya Clarisse Karasira n'umugabo we, umwe aba yambaye imyambaro y'umugore w'Umunyafurika y'igitenge n'ishati yacyo mu gihe umugabo yambaye ipantalo nziza n'ishati yanigirije na Cravatte.

Ni amafoto aherekejwe n'ubutumwa bunyuranye gusa ayo yashyizeho kuri uyu wa Gatanu, Clarisse Karasira hari aho yagize ati 'Urukundo iteka ruratsinda.'

Naho iyo yashyize kuri Instagram, Clarisse Karasira yakoresheje ururimi rw'ikinya â€"Filipino agira ati 'Nishimira umuryango wanjye.'

Clarisse Karasira n'umugabo we Dejoie bamaze amezi atandatu babana nk'umugore n'umugabo dore ko bakoze ubukwe tariki 01 Gicurasi 2021 mu bukwe bwatashywe n'abantu bacye kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.

Mu birori by'ubukwe bwabo, abantu bacye babutashye barimo abasanzwe bazwi mu Rwanda barimo Liza Kamikazi wabaye na Marraine w'umukobwa, Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzanne, Mariya Uwanjye Mukuru wa Mutamuliza Annonciata [Kamaliza] wari uhagarariye umuryango wabo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Clarisse-Karasira-na-Dejoie-bakomeje-kugaragaza-ko-ari-umugore-n-umugabo-bizihiye-urugo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)