Ni imurika ryatangiye tariki 09 Ukwakira risozwa Tarik 11 Ukwakira aho ryaberaga i Arusha muri Tanzania.
Iri murikagurisha ryateguwe n'Ubunyamabanga bw'Umuryango wa Africa y'Iburasirazuba, ryitabiriwe n'ibihugu bitandutatu biwugize ari byo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Sudani y'Epfo ndetse na Tanzania yaryakiriye.
Itsinda ryari rihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ryagaragaje ubwiza bw'iki gihugu kimaze kuba indorerwamo y'Ubukerarugendo mu ruhando mpuzamahanga.
Mu bukangurambaga bwiswe Tembera u Rwanda [Visit Rwanda], abari bahagarariye u Rwanda bagiye berekana ibyiza nyaburanga abantu bashobora kubonera mu Rwanda birimo ibinyabuzima biri muri pariki z'Igihugu ndetse n'ibindi bikorwa by'imyidagaduro.
Iri murika ry'Ubukerarugendo kandi rirakurikirwa n'igikorwa cyo gusura ahantu nyaburanga mu karere bitangira uyu munsi tariki 12 kugeza tariki 16 Ukwakira 2021.
Ubunyamabanga bw'Umuryango wa Africa y'Iburasirazuba, buvuga ko muri aka karere hafite ibyiza nyaburanga byihariye bishobora gukurura ba mukerarugendo birimo ibinyabuzima bitaboneka ahandi ndetse n'ibice bitangaje.
UKWEZI.RW