Amafoto: Perezida Kagame yitabiriye inama ya G20 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Perezida Kagame hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu bahuriye mu cyumba iyi nama iri kuberamo.

Iyi nama ihurije hamwe ibihugu 20 bikize ku Isi n’abandi batumirwa barimo Kagame igomba kumara iminsi ibiri uhereye kuri uyu wa Gatandatu. Iziga ku bibazo bibangamiye Isi muri iki gihe nk’imihindagurikire y’ikirere.

Byitezwe ko ibihugu bikomeye ku Isi bishobora kwemeranya ku buryo bwo gukaza ingamba zijyanye no kubungabunga ibidukikije. Impamvu ni uko ibigize G20 byihariye 80% by’imyuka ihumanya ikirere.

Mu bakuru b’ibihugu bayitabiriye harimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden; Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi n’abandi. Ni yo ya mbere ibaye mu myaka ibiri mu buryo mbonankubone kubera icyorezo cya Covid-19.

Indi ngingo iri kuganirwaho muri iyi nama ni ijyanye n’ingamba zikwiriye mu guhangana n’ingaruka za Covid-19 ku bukungu. Ubwoba bw’uko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bishobora kwiyongera biri mu biza kuganirwaho hagafatwa ingamba zikwiriye.

Abayobozi bayitabiriye byitezwe ko baza kuyisoza bemeranyije ko nibura 70% by’abatuye Isi bagomba kuba bakingiwe Covid-19 mu 2022 hagati, aho baza no gushyiraho itsinda rigamije guharanira ko ibyo bigerwaho.

Mu gihe iyi nama iri kuba, i Roma umutekano wakajijwe aho nibura abapolisi bagera ku 6000 n’Abasirikare 500 bashyizwe mu bice bitandukanye.

Umukuru w'Igihugu ubwo yageraga mu cyumba cyabereyemo iyi nama
Perezida Kagame ubwo yakirwaga na Minisitiri w'Intebe w'u Butaliyani, Mario Draghi
Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso hamwe n'abandi bayobozi batandukanye bayitabiriye



source : https://ift.tt/3mrucFz
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)