Amajyepfo: Impinduka mu mibereho y’imiryango 632 yafashijwe kubona biogas zo gutekesha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo miryango yo mu Turere twa Nyamagabe, Nyanza, Huye na Ruhango yafashijwe kubaka biogas guhera mu 2014 n’umushinga witwa Énergie Verte et Élevage (EVE) ugamije guteza imbere icyaro ariko ushingiye cyane ku gukoresha ingufu za biogas itangwa cyane cyane n’amase y’inka.

Uwo mushinga ushingiye kuri gahunda ya Leta y’u Rwanda yatangiye mu 2007 igamije guteza imbere ikoreshwa rya biogas mu ngo (National Domestic Biogas Program), hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’inkwi nyinshi n’amakara birushaho kwangiza amashyamba.

Bamwe mu bazubakiwe babwiye IGIHE ko zabafashije guteza imbere imibereho yabo.

Mbaraga Venuste wo mu Kagari ka Ngambi mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe avuga ko yayihawe mu 2018 kandi yamufashije byinshi birimo gukemura ikibazo cy’ibicanwa no kugira isuku mu gikoni.

Ati “Mbere nagorwaga no kubona inkwi ariko kuri ubu icyo kibazo cyarakemutse. Ikindi ni uko yihutisha amafunguro nk’aho ibishyimbo twabitekaga amasaha ane ku nkwi, kuri biogas ni isaha imwe. Ikindi ni uko mu gikoni haba hari isuku nta myotsi cyangwa ivu ritumuka.”

Mukarugira Espérance na we avuga ko usibye kuba biogas yaramukemuriye ikibazo cy’ibicanwa, inatanga ifumbire nziza ituma yeza imyaka itubutse.

Ati “Iyo biogaz imaze gukamuka mu mase y’inka hasohoka ifumbire nyinshi nziza kuko iba inoze kandi yoroshye, iyo umuntu ayishyize mu butaka buroroha imyaka ikamera neza. Nk’umurima nahingagamo ibishyimbo nkezamo ibilo 50 nkoresheje imborera, iyo nkoresheje ifumbire iva muri biogas nkuramo ibilo birenga 100 kuko ifumbire ya biogas iba imeze nk’imvaruganda.”

Mu baturage 632 bahawe biogas abagera ku 132 bamaze guhabwa ibigega bifata amazi kugira ngo bayabone ku buryo buhagije bayuhire inka, babone ayo kuvanga n’amase n’ayo gukoresha mu isuku.

Bishimira ko ibyo bigega byabafashije kuruhuka imvune yo kujya kuvoma kure kuko ubusanzwe umuntu uhabwa biogas asabwa kuba yoroye nibura inka ebyiri zimufasha kubona amase ahagije.

Kubwimana Domitile ati “Tubona amazi yo kuhira inka no gukoresha isuku ku buryo ubu twaruhutse imvune yo kujya kuvoma mu kabande.”

Bimenyimana Désiré, uyobora Énergie Verte et Élevage (EVE) avuga ko uwo mushinga bawutangiye mu 2014 uje kunganira gahunda ya Leta yo guteza imbere ikoreshwa rya biogas mu ngo, hagamije kugabanya ibicanwa bikomoka ku mashyamba.

Ati “Kuva mu 2014 kugeza mu 2019 umushinga wo gukoresha biogas ushyirwa mu bikorwa n’imiryango ibiri ari yo Vétérinaires Sans Frontières –Belgique (VSF-B) ndetse n’umuryango w’abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda IMBARAGA wakoreye mu Turere twa Huye, Nyanza na Nyamagabe hanyuma mu 2018 hiyongeraho Ruhango.”

Akomeza avuga ko uwo mushinga watewe inkunga na Guverinoma y’u Bubiligi kuva mu 2014, nyuma yaho guhera mu 2020 utangira guterwa inkunga n’Intara y’u Bubiligi yitwa Vlaams –Brabant.

Avuga ko umaze gutera inkunga abahinziborozi 632 bafashijwe kubaka biogas ariko hari n’izigera ku 171 zubatswe ntizitabwaho, umushinga ugira uruhare mu kuzisana kugira ngo abaturage bongere kuzitekesha.

Bimenyimana avuga ko mbere na mbere babanza kwigisha abaturage ibyiza bya biogas hanyuma abemeye kuzubakirwa bagasabwa gutanga uruhare rwabo.

Ati “Umuturage tumufasha kubaka ikigega kibika biogaz, tumuha sima ikenewe n’ibindi bikoresho bijyana no kubaka ikigega cya biogaz, tukamufasha gutunganya ikiraro cy’inka kugira ngo amase aboneke mu buryo bworoshye ndetse afate n’amaganga nayo akoreshwe avangwa n’amase mu mwanya w’amazi, tukamufasha kubona ikigega gifata amazi kandi tukanishyura rwiyemezamirimo ugitunganyiriza gufata amazi, ariko umuturage nawe akagira uruhare mu gushyira imireko ku nzu no kubaka intebe yo kugiterekaho, abubakiwe biogas banahugurirwa kuzikoresha neza no korora amatungo yabo neza no kuyavuriza igihe."

Bimenyimana avuga ko aho umushinga ukorera abaturage bifuza kubakirwa biogas bagenda baba benshi kuko hari abarebera kuri bagenzi babo.

Yasabye abamaze kuzihabwa kuzifata neza kugira ngo zizarambe kandi abibutsa ko mu tugari umushinga wagiye uhugura abafasha gusana ikigega cya biogas cyagize ikibazo, bityo ko ukigize yakwihutira kumenyesha uwabihuguriwe wanahawe ibikoresho by’ibanze kugira ngo amufashe kugikemura akomeze kuyitekesha nta nkomyi.

Umushinga wo kubakira abaturage ibigega bya biogas waterwaga inkunga na Provincie Blaams-Brabant uteganyijwe gusozwa mu Ukuboza 2021, umufatanyabikorwa VSF-Belgique aracyaganira na Guverinoma y’u Bubiligi mu gukomeza ibikorwa byo guteza imbere ikoreshwa rya biogas n’ibindi bikorwa bigamije iterambere ry’abaturage bo mu cyaro.

Ishyiga rya biogas batekesha ni uko riba rimeze
Kubwimana Domitile yishimira ko ikibazo cy'ibura ry'ibicanwa cyakemutse
Mbaraga Venuste yoroye inka ebyiri zimufasha kubona amase atanga biogas
Mbaraga Venuste avuga ko yayihawe mu 2018 kandi yamufashije byinshi birimo gukemura ikibazo cy’ibicanwa no kugira isuku mu gikoni
Mbaraga yerekana uko aho ikigega cya biogas kiri hasa
Mukarugira Espérance na we avuga ko usibye kuba biogas yaramukemuriye ikibazo cy’ibicanwa, inatanga ifumbire nziza ituma yeza imyaka itubutse
Uko ishyiga rya biogas riteye bigaragaza ko ridateza imyotsi cyangwa ngo isafuriya ijyeho imbyiro
Umuturage kugira ngo ahabwe ibikoresho bya biogas asabwa kuba nibura yoroye inka ebyiri zimufasha kubona amase ahagije
Bimenyimana Désiré uyobora Umushinga Énergie Verte et Élevage (EVE) avuga ko uwo mushinga bawutangiye mu 2014 uje kunganira gahunda ya Leta yo guteza imbere ikoreshwa rya biogas mu ngo



source : https://ift.tt/3BuEIAq
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)