Ibi byatangarijwe mu kiganiro Guverineri w’iyi Ntara, Kayitesi Alice yagiranye n’itangazamakuru.
Yavuze ko abaturage basaba ibihumbi 58 bahawe ubufasha bw’asagaga miliyari 6.5 Frw binyuze mu mirimo y’amabko bakora ya VUP naho asaga miliyari 5 Frw ahabwa abageze mu za bukuru batishoboye basaga 35,458.
Yavuze ko n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye nabo bahawe ubufasha binyuze mu kigega gishinzwe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG).
Ati “Ndetse n’abagenerwabikorwa ba FARG bahawe inkunga y’ingoboka y’asaga miliyari 2.5 Frw mu mwaka dusoje banukabirwa inzu 241 ku batari bafite aho kuba.”
Kayitesi Denyse uri mu bahawe inzu mu Mudugudu wa Mbuye mu Karere ka Nyanza, yavuze ko ibyishimo afite atabona uko abivuga kuko bimeze nk’ibonekerwa.
Ati “Twishimye, twarize rwose dufite ibyishimo byinshi. Kuva navuka ni bwo nishimye, ndashimira Leta yacu ariko by’umwihariko ndashimira Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame ko yabonye ko nkwiriye kuva mu bwigunge nkagira aho kuba heza nka hano.”
Abatujwe mu Mudugudu wa Mbari uherereye mu Karere ka Kamonyi, nabo bavuga ko imibereho yabo yahindutse.
Gatera Adrien yagize ati “Nari mbayeho nabi ncumbitse mu nzu yenda kungwaho ngiye kumva numva barampamagaye ngo nze bampe inzu nziza mu mudugudu. Bampaye inzu nziza irimo n’ibikoresho byose, ku buryo ubu mbayeho neza n’abana banjye.”
Guverineri Kayitesi yasabye abahawe ubufasha kubukoresha neza kugira ngo batere intambwe bave mu cyiciro cy’abafashwa.
Ati “Iterambere ry’igihugu cyacu twese tugomba kurihuriraho kandi tugatera imbere twese ntawe usigaye inyuma, rero turabasaba kujya mufata neza ibikorwa mugezwaho no kubibungabunga nk’ibyanyu, guharanira ko bitakwangirika ariko kandi mukabibyaza umusaruro.”
Intara y’Amajyepfo ituwe n’abaturage basaga miliyoni 2,735 babarizwa mu ngo 639,479. Abagera kuri 80% batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.
source : https://ift.tt/3apJ5Sf