-
- Ragera Jean de Dieu
Ababanye na Ragera bavuga ko yari umugabo utuje kandi uvuga make, ijwi rye muri Orchestre Nyampinga ryumvikana cyane mu ndirimbo nka Eugenia, Suzuki, Ndababaye, Gira Imbabazi (Mama) n'izindi.
Mudatsikira Eustache uhagarariye umuryango w'abacitse ku icumu rya Jenoside (IBUKA) mu Karere ka Huye yabyirukanye na Ragera Jean de Dieu akaba yari n'inshuti ye ikomeye kuva mu bwana.
-
- Mudatsikira Eustache
Mudatsikira avuga ko Ragera yari umugabo utuje, uvuga make w'umusirimu kandi wambaraga akaberwa ibyo akabikundirwa cyane.
Usibye kuririmba muri Nyampinga, Ragera yanavuzaga ikondera bita umurangi mu itorero ry'Urukerereza nk'uko byemezwa na Mudatsikira.
Mudatsikira yatubereye umutumirwa mu kiganiro Nyiringanzo, atubwira Ragera kugeza no ku nkomoko y'izina rye.
Kurikira ikiganiro hano:
source : https://ift.tt/3mh67jK