Hafi ya hose mu gihugu, abaturage bitabiriye cyane guhera saa moya z’igitondo. Bari batangiye kugera kuri site z’amatora, ubusanzwe byari biteganyijwe ko atangira saa tatu ariko bitewe n’uburyo abaturage bazindutse cyane hari aho basabye uburenganzira aba mbere baratora basubira mu mirimo yabo.
Kuri site y’itora ya Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro aho umunyamakuru wa IGIHE, yageze yasanze bari kurahiza abagiye gutoresha kugira ngo igikorwa gitangire.
Umwe mu baturage waganiriye na IGIHE yavuze ko yishimiye uburyo bushya bwo gutora aba bayobozi ngo kuko butuma umuntu atora yisanzuye atari ugupfa kujya inyuma y’umuntu.
Mukamudenge Marie Chantal utuye mu Mudugudu w’Akanyinya mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange yagize ati “ Ni amatora yabaye mu bwisanzure cyane kuri twebwe, aho atandukaniye n’andi yari asanzwe ni uko ubu witorera uwo ushaka nta muntu ukureba bitandukanye na mbere kuko hari ubwo wajyaga inyuma y’umuntu kuko muziranye gusa.”
Umuyobozi wa Gatagara mu Kagari ka Nyagatovu, Havugiyaremye Jean d’Amour, yavuze ko yishimiye uburyo abaturage bongeye kumugirira icyizere abizeza ko agiye gukora byinshi kuruta ibyo yakoraga.
Ati “Intego mfite ubu ni ugukangurira ababyeyi bakegera abana bavuye mu ishuri bakarisubiramo ikindi ni ukongera imbaraga abatuye umudugudu wanjye bose bakishyura ubwisungane mu kwivuza kuko ubu turi kuri 93%.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko mu turere dutatu yagezemo yishimiye uburyo amatora ari kugenda.
Ati “Amatora ni inshingano zikomeye, ni demokarasi, ni agaciro kandi akaba ishema rero mu mahitamo yabo ni ukubasaba guhitamo abantu bazabageza ku iterambere muri iyi myaka itanu.”
Mu butumwa yahaye abayobozi mu nzego z’ibanze bari butorwe yavuze ko bagomba kuzirikana ko bayobora ahari umuturage utekanye, uteye imbere kandi ufite imibereho myiza.
source : https://ift.tt/3Eak6yY