Ambasaderi Musoni asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Zimbabwe.
Ubutumwa Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe byashyize kuri Twitter ku wa 22 Ukwakira 2021, buvuga ko izo mpapuro zatanzwe ku wa 21 Ukwakira 2021.
Bugira buti “Ambasaderi Musoni yatanze ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame ku mubano mwiza n’ubushuti busanzwe hagati y’u Rwanda na Botswana ndetse n’uko hifuzwa ko byarushaho kongerwamo ingufu.”
Ambasaderi Musoni kandi yanahuye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Botswana gishinzwe Ishoramari n’Ubucuruzi, Keletsositse Olebile, baganira ku bufatanye bugamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda na Botswana bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse mu 2019 Perezida Kagame na Madamu we bahagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri ruwushimangira.
Ubwo yarusozaga, Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda na Botswana dusangiye intego yo guharanira imibereho myiza n’uburumbuke by’abaturage bacu kandi dushimishijwe no kuba turi hano mu kuzamura ubucuti bwacu n’ubuhahirane bw’ibihugu byombi.”
Nyuma y’aho Perezida Mokgweetsi na we yaje mu Rwanda muri Nyakanga 2019 ubwo hizihizwaga Umunsi wo Kwibohora.
Ibihugu byombi bihuriye ku kuba bifite ubukerarugendo buteye imbere, ibishimangirwa n’uko amwe mu mahoteli yabyo aheruka gutoranywa mu 10 akunzwe muri Afurika ari mu bwoko bwa “resorts”. Binabarizwamo inyamaswa zikunze gukurura ba mukerarugendo nk’ingagi,inkura,inzovu n’ibindi byiza nyaburanga. Binazwiho korohereza ishoramari.
source : https://ift.tt/3b4XlA0