Anointed Nation Ministry yasohoye indirimbo ikumbuza abakristo i Juru bise"Urugendo rw'Abera" #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itsinda rya Gikristo Anointed Nation Ministry rifite ikicaro mu Burasirazuba bw' u Rwanda, mu karere ka Nyagatare. Abarigize baturuka mu matorero atandukanye, intego bahuriyeho ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu bataramumenya.

Iri tsinda rifite ibikorwa bitandukanye, muri byo harimo no kuririmba aho bamaze gutunganya muri studio indirimbo 5, harimo na 'Urugendo rw'Abera', icyakora izahimbwe zo ni nyinshi.

Iyi ndirimbo Urugendo rw'Abera ifite uburebure bw'iminota ine n'amasegonda mirongo ine n'ane( 4:44), ifite amagombo yibutsa abizera ko bakwiye gukomerera mu byo bizeye, kandi banibutswa ko bazataha.

Amagambo agize indirimbo 'Urugendo rw'Abera'

"Narose urugendo rw'abera rurangira bana b'Imana! Narose imiruho y'abera ikurwaho nimuhumure. Birakwiye ko rurangira, imiruho nayo igakurwaho.

Ibirushya umutima ni byinshi mu nzira, ibishaka kutubuza ubugingo ntibyoroshye. Tudafite imbaraga z'Imana twashira!

Hoya si amabeshyo, mu nzira ntibyoroshye. Ibitero by'umwanzi ni byinshi mu nzira. Dukeneye imbaraga zawe Yesu mu buzima."

Mu kiganiro Frank Nyiridandi, umuyobozi wa Anointed Nation Ministry yagiranye na Agakiza.org yavuze ko ibyo bagambiriye gukora ari ibikubiye mu nshingano nkuru Yesu yasigiye itorero. Ati" Intego dufite ni ukwamamaza Ubutumwa bwiza, nk'uko ari yo mission twasigiwe n'Umwami wacu Yesu Kristo."

Frank akomeza avuga ko bateganya "Gukora indirimbo zitandukanye, yaba iz'amajwi ndetse n'izamashusho. Hari kandi n'ibitaramo bitandukanye tuzakora mu gihe amabwiriza yo kwirinda Covid 19 azaba abitwemerera"

Anointed Nation Ministriy kuri ubu igizwe n'Abakristo bagera kuri 64 baturuka mu matorero atandukanye, kandi ngo imiryango irafunguye kuri buri wese wifuza gufatanya nabo umurimo w'Imana. Uwaba yifuza ko bafatanya mu ivugabutumwa, bisaba kuba akijijwe kandi yera imbuto zikwiriye abihannye.

Umva hano indirimbo"URUGENDO RW'ABERA" ya Anointed Nation Ministry

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Anointed-Nation-Ministry-yasohoye-indirimbo-ikumbuza-abakristo-i-Juru-bise.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)