APR FC yatsinze Gicumbi FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yatangiye shampiyona itsinda Gicumbi FC ibitego 3-1, ni mu mukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Nyuma y'imikino y'umunsi wa mbere wa shampiyona wabaye ku munsi w'ejo hashize, uyu munsi yari yakomeje hakinwa imikino yari isigaye y'uyu munsi.

Kuri Stade Regional i Nyamirambo, APR FC yari yakiriye Gicumbi FC, ni umukino yatsinze mu buryo buyoroheye.

Ku munota wa 28, APR FC yari yamaze gufungura amazamu kuri penaliti yatsinzwe na Bacca ku ikosa ryari ryakorewe Manishimwe Djabel.

APR FC yaje kubona igitego cya kabiri gitsinzwe na Yannick Bizimana ku mupira yari acomokewe na Djabel ku munota wa 41. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-0.

Ku munota wa 53 APR FC yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Dieudonne nyuma y'ishoti rikomeye ariko umunyezamu arikuramo asubizamo n'umutwe.

Ku munota wa 55, Claude na Gilbert bavuyemo hinjiramo Anicet na Guilain.

Ku munota wa 70 Gicumbi FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Calvin Leku ku mupira wari uhinduwe imbere y'izamu na Nsengayire Shadaddy.

APR FC yahise ikora izindi mpinduka Dieudonne wagize ikibazo cy'imvune na Bacca bavuyemo hajyamo Byiringiro Gilbert na Nizeyimana Djuma, Djabel yahaye umwanya Keddy ku munota wa 78. Umukino warangiye ari 3-1.

Mu yindi mikino Police FC yatsinze Etoile del'Est 3-0, Musanze FC itsinda Bugesera FC 2-0.

APR FC yatsinze Gicumbi FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsinze-gicumbi-fc

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)