Areruya Joseph yegukanye isiganwa ryitiriwe Gukunda igihugu (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni irushanwa ryatangiye ku i Saa tanu zuzuye, aho hahagurutse abahungu 58 n'abakobwa 14, abahungu bakaba bazengurutse inshuro 15 basoza bakoze intera ya Kilometero 105, mu gihe abakobwa bazengurutse inshuro 9 bakoze intera Kilomtero 63 muri rusange.

Mbere yo guhaguruka

Hahagurutse abahungu 58 n'abakobwa 14
Hahagurutse abahungu 58 n'abakobwa 14

Isiganwa rigitangira, Areruya Joseph wa Benediction yahise asohoka mu gikundi akurikirwa n'abakinnyi batatu, birangira umwe asigaye imbere hasigara Areruya na Uwiduhaye ba Benediction, Niyonkuru Samuel wa Les Amis Sportifs na Ngendahayo Jérémie wa Huye CCA.

Aba batatu bakomeje kuyobora isiganwa, gusa Manizabayo Eric uzwi nka Karadio yakomeje kubacungira hafi aza no kugeraho arabashikira ubwo bari basigaje kuzenguruka inshuro esheshatu.

Areruya Joseph yayoboye isiganwa akanya kanini
Areruya Joseph yayoboye isiganwa akanya kanini

Mu cyiciro cy'abakobwa Ingabire Diane wa Benediction Club ni we waje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 16 n'amasegonda 31, akurikirwa na Nzayisenga Valentine bakinana, aho yamusize amasegona abiri gusa.

Uko bakurikiranye mu bakobwa

1. Ingabire Diane (Benediction), 02h16'31”
2. Nzayisenga Valentine (Benediction), 02h16'33”
3. Mukashema Josiane (Benediction), 02h17'00”
4. Ishimwe Diane (Benediction), 02h17'00”
5. Irakoze Neza Violette (Benediction), 02h25'23”
6. Manirakiza Olive (Benediction), 02h26'54”
7. Kimenyi Charlotte (Benediction), 02h31'30”

Mu bagabo, Areruya Joseph wari wanikiye abandi ni we waje gusoza ari ku mwanya wa mbere, akurikirwa na Manizabayo Eric uzwi nka Karadio bakinana muri Benediction Ignite




source : https://ift.tt/3pPUOlS
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)