-
- Paruwasi nshya ya Kimihurura i Kigali
Yubatswe n'abakirisitu ku bufatanye n'Abapadiri b'Abamisiyoneri b'Umuryango w'Abasaleziyani ba Don Bosco, yitirirwa ‘Bikiramariya Utabara Abakirisitu'.
Gushinga iyo Paruwasi byashimishije Abakirisitu bajyaga bajya gusengera kuri St Famille baturutse kure, aho abandi bari barahisemo gusengera mu rugo rw'Abihayimana, ahantu bajyaga babona ko ari hato.
Bernard Mutaganda, umwe mu bakirisitu ba Paruwasi nshya ya Kimihurura, mu byishimo byinshi yagize ati “Aha ni mu rugo rw'Abaseleziyani ba Don Bosco, batangiye kutwakira tuza gusengera hano mu misa za mu gitondo muri Chapelle y'Abapadiri kubera ko kuri St Famille hari kure, ntibyari byoroshye. Mu 1982 nibwo twazaga kuvumba misa muri iyo Chapelle, bigeze aho baratwemerera batunganya imwe muri Salle y'abanyeshuri, abakirisitu tukajya tuza kumviramo misa”.
-
- Antoine Cardinal Kambanda ni we wafunguye ku mugaragaro iyo Paruwasi
Arongera ati “Twaje kugerageza gushaka uburyo twakubaka Kiliziya hanze y'urugo rw'Abaseleziyane, batubwira ko bitari ngombwa kubaka hanze y'urugo rwabo, bati muri abakirisitu bacu tumaranye igihe kirekire, ahubwo reka dushake ukuntu twubaka Kiliziya hano, ni yo Kiliziya nziza cyane mubona hano yubatswe n'Abasaleziyani bafatanyije natwe abakirisitu ba Paruwasi ya Kimihurura. Turabashimira kuko aho twumviraga misa hari mu mashuri ari hato cyane, kandi kujya kuri St Famille na byo bikatugora, turashimira Umwepisikopi wacu wabidufashijemo”.
Undi mukirisitu wafashe ijambo, yashimiye cyane Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, ku ruhare rukomeye yagize kugira ngo Paruwasi nshya ya Kimihurura ibe itashywe, avuga ko iyo ije kuba igisubizo ku bakiristu ba Kimihurura, aho yijeje Arkiyepiskopi wa Kigali ko Abakiristu batazahwema gufasha Abapadiri bashinzwe iyo Paruwasi.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda washyize umukono ku nyandiko yemeza ishingwa rya Paruwasi nshya ya Kimihurura, yashimiye cyane Umuryango w'Abasaleziyani mu mbaraga bakomeje gushyira mu iyogezabutumwa rya Kiliziya Gatolika.
-
- Abakirisitu bafite akanyamuneza
Yagize ati “Ndashimira cyane Umuryango w'Abasaleziyani mu butumwa mukomeje gukora, ndetse no kuduha abapadiri badufashije kugira ngo uyu mushinga wo kubaka Paruwasi ya Kimihurura ugerweho”.
Arikiyesikopi Cardinal Kambanda, wamaze gushingwa ubutumwa bwihariye bwo mu biro bya Papa bishinzwe uburezi ku isi, yasabye Abapadiri, Abihayimana n'Abakirisitu kumuba hafi, kugira ngo abashe gusohoza neza ubutumwa yashinzwe.
Yagize ati “Ndabashimira ku butumwa bushya nahawe mu biro bya Papa mu iyogezabutumwa ndetse nkaba nkaba n'ejobundi nahawe n'ubundi butumwa mu biro bya Papa by'uburezi Gatolika. Nkeneye amaboko yanyu by'umwihariko ubufatanye bw'Abasaleziyani kuko mukora ubutumwa bw'Abamisiyoneri hirya no hino mu bihugu binyuranye ku isi mukaba n'abarezi”.
-
- Padiri mukuru asinya ku nyandiko zimuha ububasha bwo kuyobora iyo Paruwasi
Arongera ati “Kuba mukora iyogezabutumwa ryita ku burezi, ku buryo bw'umwihariko inkunga yanyu izamfasha cyane kandi ubutumwa Nyirubutungane Papa aba ampaye, ni Kiliziya y'u Rwanda aba abuhaye, namwe mwese Abasaseridoti biyeguriyimana, bakirisitu muntere ingabo mu bitugu dufatanye”.
Padiri Augustin Habanabakize wo mu muryango w'Abasaleziyani, ni we wahawe ubutumwa bwo kuba Padiri mukuru wa mbere wa Paruwasi ya Kimihurura, yavutse tariki 2 Ukwakira 2021, aho yijeje Arikiyesikopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda kuzakorana ubwitange inshingano ahawe, ariko cyane cyane akita ku kwegera abakirisitu.
Paruwasi nshya ya Kimihurura, ivutse ikurikira Paruwasi Mutagatifu Fransisiko wa Asize, yavutse tariki ya 29 Kanama 2021 ibyawe na Paruwasi ya Karoli Lwanga y'i Nyamirambo.
Arikidiyosezi ya Kigali ni yo ifite Paruwasi nyinshi muri Diyosezi Gatolika icyenda zo mu Rwanda, aho imaze kugira Paruwasi 33, igakurikirwa na Diyosezi ya Kabgayi igize Paruwasi zigera muri 30.
-
- Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda ashyira umukono ku nyandiko yemeza ishingwa rya Paruwasi nshya ya Kimihurura
source : https://ift.tt/3l01H17