Iradukunda Odile na Kabano Franco basanzwe ari abanyamideli nibo bahigitse abagera kuri 50 bari baje muri 'Bianca Fashion Hub', bakaba bazahabwa itike y'indege yo kujya kuruhukira muri Kenya cyangwa Tanzania.
Umunyamakuru Biacna, yateguye igikorwa yise 'Bianca Fashhion Hub' aho buri wese ubishaka kandi wiyizeye mu myambarire yazaga akanyura ku itapi itukura maze akiyereka akanama nkemurampaka maze bakaza gutanga amanota.
Ibi birori byabereye muri Onomo Hotel, abagera kuri 50 nibo biyerekanye mu myambarire, gusa babiri umuhungu n'umukobwa nibo bagombaga gutsinda.
Mu bakobwa Iradukunda Odile usanzwe uri umunyamideli ni we waje guhiga abandi mu kwambara neza. Uyu mukobwa wiyeguriye imideli akaba yarashinze iduka ry'imideli rya 'Odileira designs'.
Mu bagabo hatsinze Kabano Franco umaze igihe muri ibintu bijyanye no kumurika imideli, akaba ari we nyiri nzu y'imideli ya We Best Models.