Bamwe mu batuye mu Ntara y'Amajyepfo babitangaje tariki 28 Ukwakira 2021, ubwo bashyikirizwaga ku mugaragaro sheki bagenewe na Ejo Heza, ku bw'ababo bari abanyamuryango bayo bitabye Imana.
Pascasie Mukanziga utuye mu Murenge wa Kamonyi, akaba umwe mu bashyikirijwe sheki ku mugaragaro, avuga ko umugabo we yari amaze umwaka umwe n'igice yizigamira amafaranga ibihumbi bibiri ku kwezi muri Ejo Heza, mbere y'uko yitaba Imana mu kwezi kwa Mata, muri uyu mwaka wa 2021.
-
- Mukanziga Pascasie yiyemeje gushyira n'abana be muri Ejo Heza nyuma yo guhabwa impozamarira ku bw'umugabo we wabaga muri Ejo Heza
Umugabo we akimara gushiramo umwuka ngo yibutse ko Ejo Heza ishobora kumugoboka maze arayigana, maze ibanza kumuha amafaranga ibihumbi 250 byo kwifashisha mu kumushyingura, hanyuma iza kumuha na miliyoni y'impozamarira.
N'ubwo yari ababajwe no kubura uwe, ibyo Ejo Heza yamukoreye byaramutunguye biranamushimisha kuko ayijyamo bwari uburyo bwo kubahiriza gahunda za Leta, nk'umurezi, akaba atari yiteze kuzayibonamo ubufasha.
Umugabo we yamusigiye abana batanu, ariko muri Ejo Heza barimo we n'umugabo we gusa. Kuri ubu avuga ko byanze bikunze n'abana aza kubashyiramo kuko yabonye igoboka abanyamuryango bayo.
Agira ati “Abana banjye bose ngiye kubinjiza muri gahunda za Ejo Heza, ndetse abaturanyi, abavandimwe n'inshuti na bo ndabibashishikariza.”
William Mucyo w'i Nyanza, uri mu kigero cy'imyaka 20 na we avuga ko nyina ari we wakoraga, ari no muri Ejo Heza, hanyuma apfuye basa n'aho isi ibagwiriye, bibaza uko baza kubaho.
Baje kugobokwa na miliyoni n'ibihumbi 250 bahawe na Ejo Heza, none ubu avuga ko agiye gukora uko ashoboye na we akayijyamo.
Akomeza agira ati “Ndanashishikariza buri wese kwizigamira, cyane cyane abakiri bato, kugira ngo igihe tuzaba tutakibashije gukora, aya mafaranga azatugoboke.”
Augustin Gatera uyobora Ejo Heza, avuga ko mu myaka hafi itatu Ejo Heza imaze ishinzwe, imaze gufata mu mugongo muri ubu buryo imiryango 149 y'abari abanyamuryango bayo, bitabye Imana.
Agira ati “Iyo umuntu amaze byibura umwaka atanga imisanzu kandi afitemo atari munsi y'ibihumbi 15, Ejo Heza igenera umuryango we amafaranga ibihumbi 250 bitarenze iminsi ibiri kugira ngo ashyingurwe, hanyuma mu gihe kitarenze ukwezi kumwe ikawuha miliyoni y'impozamarira.”
Yaba uwizigamiye menshi cyangwa makeya, bose bahabwa amafaranga angana. Ikinyuranyo kiboneka iyo abantu bagiye gufata pansiyo, guhera bafite imyaka 55, kuko bwo umuntu agenerwa ingano y'ayo afata hagendewe ku yo yatanze.
Asaba rero abantu bose kwitabira Ejo Heza, ariko cyane cyane bakagerageza kujya batanga amafaranga agaragara, kugira ngo bazabone amafaranga ahagije mu gihe bazaba batakibasha gukora.
Agira ati “Wizigamiye ibihumbi bitanu, wagera mu myaka 55 ukaza gusaba pansiyo yawe, birumvikana ko ntacyo yakumarira. Ubona bya bihumbi bitanu n'inyungu byabyaye, kandi bakayaguha nk'ingunga imwe, ariko ntuyabone buri kwezi, nk'umuntu wizigamiye agatubutse.”
Anavuga ko Ejo Heza yashyizweho nyuma yo kubona ko abasaza n'abakecuru bahabwa inkunga y'ingoboka uyu munsi ari abahoze bakomeye igihe bakoraga bagifite imbaraga, bityo bakaba barashyiriweho uburyo bwo kuzabasha gutungwa n'ibyo biteganyirije.
Kugeza ubu mu Ntara y'Amajyepfo, Ejo Heza imaze kwitabirwa n'abantu hafi ibihumbi 450 kandi abagore ni bo benshi kuko ari 52%. Amafaranga bamaze kwizigamira muri rusange asaga miliyari 4 na miliyoni 200.
source : https://ift.tt/3nIOmKI