Bakame yavuze impanvu abona gusezera mu Mavubi hakiri kare #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame avuga ko impamvu abakinnyi bakuru badasezera mu ikipe y'igihugu ari uko abakinnyi bato babakeneye kugira ngo babamenyereze.

Umusaruro w'ikipe y'igihugu Amavubi muri iyi minsi ntabwo ari mwiza, byatumye bamwe batangira gutekereza ko abakinnyi bakuru barimo basezera hagahabwa amahirwe abakiri bato, bakabategura mu myaka iri imbere.

Ndayishimiye Eric Bakame, akaba umwe mu bakinnyi bamaze imyaka myinshi bakinira Amavubi, aho yahamagawe guhera 2007, avuga ko abaye ari cyo gisubizo kugira ngo intsinzi iboneka atabyanga, ariko na none ngo abo bakinnyi bato bakeneye ababamenyereza.

Ati 'Ayo makuru turayumva, atugeraho nk'abakinnyi bakuru ariko ku giti cyanjye nsanze ari cyo gisubizo ku ikipe y'igihugu cyatuma itsinda cyangwa kugera kure hashoboka nkeka ko icyo kintu nta muntu wacyanga, ariko na none tukibuka ko harimo abakinnyi bakiri bato bakeneye ba bakinnyi bakuru kugira ngo babafashe babazamure.'

'Kuko turanabizi kuko ibihe ikipe y'igihugu Amavubi arimo muri iyi minsi navuga ko atari igihe cyiza, si igihe gishimishije, navuga ko rero igisubizo kibaye ari uko abakinnyi bakuru bava mu ikipe y'igihugu, nihereyeho njye naba niteguye.'

Nyuma ya Bakame, abandi bakinnyi batungwa agatoki ko bakwiye gusezera harimo Haruna Niyonzima wahamagawe kuva 2006, Meddie Kagere na Jacques Tuyisenge batangiye guhamagarwa muri 20

Bakame abona igihe kitaragera ngo basezere mu ikipe y'igihugu



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bakame-yavuze-impanvu-abona-gusezera-mu-mavubi-hakiri-kare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)