Banyuzwe! Ibyamamare byitabiriye igitaramo cya Masamba Intore (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryakeye, umuhanzi Masamba Intore yaraye akoze igitaramo cy'amateka yise 'Dutarame u Rwanda, Turuvuge amacumu' mu rwego rwo gusoza ukwezi ko gukunda Igihugu.

Iki gitaramo cyaraye kibaye tariki ya 29 Ukwakira 2021, cyabereye muri Romantic Garden ku Gisozi.

Ni igitaramo cyari kitabiriwe n'abantu benshi barimo ibyamamare byari byaje kumushyigikira harimo n'abahanzi batandukanye.

Mu bahanzi bari bitabiriye iki gitaramo harimo Jules Sentore, Butera Knowless, Yvan Buravan na Mugunga Christian.

Iki gitaramo kandi cyari kitabiriwe n'abarimo Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa na Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan.

Hari kandi umunyamabanga wa leta muri Minisiteri w'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, Ingabire Marie Immaculée, Uwacu Julienne, Muyoboke Alex n'abandi.

Uretse Masamba Intore wateguye iki gitaramo, abantu basusurukijwe n'Itorero Gakondo, umuhanzi Mugunga Christian, Sentore Jules na Yvan Buravan.

Kera kabaye na Masamba Intore yaje kugera ku rubyiniro maze asusurutsa abari baje kumushyigikira, mu gihe kingana n'isaha yaririmbye, ntabwo Masamba yatengushye abari bitabiriye iki gitaramo kuko banyuzwe mu ndirimbo ze zingajemo iz'urugamba rwo kubohora igihugu.

Muri iki gitaramo, Masamba yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw'itange yagaragaje ubwo yayoboraga urugamba rwo kubohora igitego.

Ingabire Egidie Bibio wa RBA na Ingabire Marie Immacule
Uwacu Julienne na we yari ahabaye
Umuhanzi Mugunga Christian
Jule Sentore yari yaje gushyigikira Masamba Intore
Itorero Gakondo ryasusurukije abantu
Umuhanzi Yvan Buravan ni uko yaserutse
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n'ingeri zinyuranye
Jules Sentore na Masamba Intore
Bacinye akadiho biratindaaaaa
Intore mu muhamirizo basusurukije benshi
Masamba Intore indirimbo ze zanyuze benshi bari bitabiriye iki gitaramo
Masamba Intore yakoze igitaramo cy'amateka
Byari ibyishimo kubitabiriye iki gitaramo
Miss Iradukunda Elsa na Miss Nimwiza Meghan mu gitaramo cya Masamba
Bamporiki na Knowless mu bacinye akadiho
Knowless yari afite akanyamuneza mu maso
Ingabire Marie Immacule na Ingabire Egidie Bibio bahamirije
Yvan Buravan na Masamba Intore basusurukije benshi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/banyuzwe-ibyamamare-byitabiriye-igitaramo-cya-masamba-intore-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)