Benin: Itegeko ryo gukuramo inda 'rizoroshya agahinda k'abagore benshi' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inteko ishingamategeko ya Benin yatoye yemeza gukuramo inda ku mpamvu nyinshi, nk'uko byatangajwe na minisiteri y'ubuzima kuwa kane, ihita iba kimwe mu bihugu bicye cyane bya Africa byemeje ibi.

Gukuramo inda byari bisanzwe byemewe ariko mu gihe habayeho; gufatwa ku ngufu, amahano, igihe ubuzima bw'umubyeyi buri mu kaga, cyangwa se mu gihe umwana utaravuka afite ibibazo byihariye kandi bikomeye by'amagara.

Inama y'Abepiskopi ya Benin yatangaje ko 'ihangayikishijwe cyane n'iri tegeko riteganyijwe ryo kwemeza gukuramo inda'.

Gukuramo inda ku mpamvu nk'izi zemejwe n'ababishinzwe, biremewe mu bindi bihugu bicye bya Africa birimo n'u Rwanda.

Ingingo yo gukuramo inda ntivugwaho rumwe henshi ku isi aho bamwe babyamagana bashingiye ku kwemera cyangwa umuco, abandi bakavuga ko ari uburenganzira bw'umugore.

Mu bihugu byinshi bya Africa, birimo Congo-Brazzaville, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Djibouti, Misiri, Guinea-Bissau cyangwa Senegal, gukuramo inda kose guhanwa n'amategeko.

Itegeko rishya muri Benin rivuga ko gukuramo inda byakwemerwa mu gihe inda (imbanyi mu Kirundi) 'ishobora kongera cyangwa gutera ikibazo mu bushobozi, mu burezi, mu mwuga, cyangwa agahinda mu nyungu z'umugore cyangwa umwana utaravuka'.

Iryo tegeko ryatowe kuwa gatatu nijoro nyuma y'impaka mu nteko ishingamategeko. Rigomba kubanza kwemezwa n'urukiko rurengera itegekoshinga mbere y'uko ritangira gukurikizwa.

Iri tegeko rihinduye Benin undi mwihariko muri Africa.

Kugeza mu 2016, Cape Verde, Mozambique, South Africa, Tunisia, na Zambia, nibyo byari byaremeje amategeko yoroshya gukuramo inda, nk'uko bivugwa n'ikigo cy'ubushakashatsi Guttmacher Institute cyo muri Amerika.

Minisitiri w'ubuzima wa Benin, Benjamin Hounkpatin yagize ati: 'Iki cyemezo kigiye koroshya ububabare bw'abagore benshi, bagiraga agahinda k'inda batifuza, bagashyira ubuzima bwabo mu kaga bajya gukuramo inda rwihishwa.'

Avuga ko gukuramo inda muri ubwo buryo bituma abagore n'abakobwa 200 bapfa buri mwaka bagerageza gukuramo inda.

Yabwiye abanyamakuru ati: '(Iri tegeko) rizishimirwa n'abakora mu buvuzi bose bavura ibibazo byo gukuramo inda nabi buri munsi.'

Itangazo ry'inama y'Abepiskopi ya Benin rivuga ko 'gukuramo inda bitangiza gusa ubuzima bw'umwana utaravuka ahubwo n'ubwa nyina, mu buryo bwinshi.'

Inda ziterwa abakobwa bakiri abana zireze muri Benin, aho 12% gusa by'abantu aribo bakoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro, nk'uko bivugwa n'ishyirahamwe rya ONU ryita ku buzima OMS/WHO.

SRC:BBC

The post Benin: Itegeko ryo gukuramo inda 'rizoroshya agahinda k'abagore benshi' appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/10/22/benin-itegeko-ryo-gukuramo-inda-rizoroshya-agahinda-kabagore-benshi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)