BIRASEKEJE : Umufana wa Man U yasabye PM.Ngirente na Ambasaderi w'u Bwongereza kuganira ku mutoza Ole #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bakomeje kwiyongera umunsi ku wundi ndetse bamwe mu basesengura bakagaragaza ko ari ikimenyetso cy'uko ikoranabuhanga rikomeje gucengera mu Banyarwanda ndetse ko ibi bizakomeza gutuma abantu babona uko batanga ibitekerezo byabo.

Gusa na none ireme ry'ibishyirwa kuri izi mbuga nkoranyambaga na ryo rikomeje gukemangwa aho hari bamwe batanatinya gutakira abayobozi bakuru muri Guverinoma.

Urugero si cyera aho mu kwezi kwa Karindwi hari uwasabye umwe mu bari bagize Guverinoma kumuremera amusaba kumugurira agafuka k'umuceri cyangwa aka kawunga ndetse uwo muyobozi mukuru yamubereye imfura amubaza niba aba muri MoMo kugira ngo amwoherereze amafaranga yo kugura ibyo yari amusabye.

Kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2021, Ibiro bya Minisitiri w'Intebe byashyize kuri Twitter ubutumwa bumenyesha Abanyarwanda ko Minisitiri w'Intebe yakiriye mu Biro bye Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair.

Umwe mu bakoresha uru rubuga Nkoranyambaga witwa Rameck Gisanintwari yahise ashyiraho ubutumwa busubiza ubu bw'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe, agira ati 'Muganire no ku kibazo cya Ole Utoza Man United, wanze kurekura ikipe yacu.'

Undi witwa Sylvain Niyomukiza yahise amusubiza agira ati ' Aho se ni muri MINISPORTS ?' ashaka kumubwira ko ikibazo cy'uriya mutoza wa Manchester United kitareba Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda na Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda ku buryo bakiganiraho.

Gusa undi wiyita Sponsor na we yaje asa nk'ubihuhura na we yunga mu ry'uriya wa mbere agira ati 'Mutubarize Ole Impamvu yanze kurekura ikipe yacu.'

Ni igitekerezo cyasekeje benshi bagiye babigaragariza ku mbuga Nkoranyambaga aho bagiye bafata Screenshot ya kiriya gitekerezo ubundi bakagisangiza ababakurikira, bagaragaza ko abafana rimwe na rimwe iyo batishimye batandukira kubera amarangamutima menshi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/BIRASEKEJE-Umufana-wa-Man-U-yasabye-PM-Ngirente-na-Ambasaderi-w-u-Bwongereza-kuganira-ku-mutoza-Ole

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)