Biratangaje! umugabo wibwiraga ko yashyinguye umugore we mu 2015 yamusanze ari kumwe n' undi mugabo urukundo rugurumana , inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Benshi batunguwe n' umugabo wibwiraga ko yashyinguye umugore we mu 2015 yamubonye hamwe n'undi mugabo bivugwa ko ari umukunzi we muri Kenya urukundo rumeze neza.

Uyu mugabo uzwi ku izina rya Uchenga Ikahiru yabonye umugore we witwa ko yapfuye Laira Abigail i Nairobi nyuma y'igihe kinini.

Yagaragaje ko yamaranye na we igihe kinini mbere y'urupfu rwe rw'impimbano mu 2015. Yavuze ko yatunguwe ubwo yamusangaga amubaza niba ari we maze asubiza abishimangira.

Ati: 'sinshobora kwizera ijisho ryanjye nyuma yo kumubona, yarashyinguwe kandi uburenganzira bwe bwose bwo kumushyingura bwarakozwe, ntashobora guhakana, niwe'.

Amakuru yizewe yemeje uru rubanza yerekanye ko uyu mugore yahimbye urupfu rwe kugira ngo ahunge ubukwe. Yari yateguye gutandukana n'umugabo we kugira ngo abane n'umukunzi we ariko Umugabo amwangira gutandukana.

Abigail na we yemeje ibi maze agira ati: 'Nibyo, nagombaga kubikora kubera uburyo nafashwe muri ubwo bukwe, sinigeze ngira umunezero muri ubwo bukwe kandi nashakaga umudendezo'.

Nyina w'uregwa, Portia Laira yatumiwe mu rukiko kugira ngo amubwire uruhande rwe rw'inkuru maze atangaza ko yari abizi kandi ko ashyigikiye umukobwa we kuko yashakaga ko yishima.

Urukiko rukuru rwa Nairobi ntiruraca urubanza kuri iki kibazo kuko habaye amakimbirane akomeye hagati y'imiryango yombi mu rukiko.



Source : https://impanuro.rw/2021/10/31/biratangaje-umugabo-wibwiraga-ko-yashyinguye-umugore-we-mu-2015-yamusanze-ari-kumwe-n-undi-mugabo-urukundo-rugurumana-inkuru-irambuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)