Bruce Melodie yahigitse Meddy na Knowless yegukana igehembo cy'umuhanzi w'impeshyi, Jay Polly arahembwa(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi nibwo habaye umuhango wo gutanga ibihembo bya 'Kiss Summer Awards', aho umuhanzi w'impeshyi yabaye Bruce Melodie ku nshuro ya 3 yikurikiranya, yahigitse abarimo Meddy na Knowless.

Ibihembo bya Kiss Summer Awards biba biri mu byiciro bine, icyiciro cy'indirimbo y'impeshyi, umu-producer, umuhanzi mushya wakoze neza ndetse n'umuhanzi wakoze neza mu mpeshyi.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo byabaga ku nshuro ya kane, wabereye muri Kigali Arena, mu cyiciro cy'umu-producer w'impeshyi, igihembo cyegukanywe na Element wakoze indirimbo zitandukanye zikunzwe harimo na 'Amata' ya Phil Peter na Social Mula yari ihataniye igihembo muri uyu muhango.

Element akaba yahigitse abarimo Bob Pro, Clement, Ayoo Rash na MadeBeats.

Umuhanzi mushya wigaragaje muri iyi mpeshyi, yabaye, Confy yahigitse Symphony Band, Niyo Bosco, Vestine & Dorcas na Papa Cyangwe.

Indirimbo y'impeshyi yabaye 'My Vow' ya Meddy, yari ihanganye na Igikwe ya Gabiro Guitar na Confy, Amata ya Dj Phil Peter ft Social Mula na Away ya Ariel Wayz ft Juno Kizigenza.

Igihembo cy'umuhanzi w'impeshyi cyari gihataniwe na Knowless Butera, Social Mula, Bruce Melodie, Juno Kizigenza na Meddy. Bruce Melodie yaje kucyegukana kiba igihembo cya 3 yegukanye yikurikiranya.

Ikindi gihembo cyatanzwe ariko cyo kitajya gitorerwa, ni igihembo cy'umuntu wagize uruhare mu kubaka umuziki nyarwanda (Life Time Achievement Award), cyahawe Jay Polly uheruka kwitaba Imana, cyakiriwe na Bull Dogg baririmbanaga mu itsinda rya Tuff Gang. Umwaka ushize cyari cyahawe Bob Pro.

Bruce Melodie yabaye umuhanzi w'impeshyi
Element yahembwe nka Producer(utunganya indirimbo) w'impeshyi
Confy yabaye umuhanzi mushya wigaragaje mu mpeshyi ya 2021
Jay Polly witabye Imana, yahembwe nk'umuhanzi witangiye umuziki nyarwanda
Indirimbo ya Meddy ni yo yabaye iy'impeshyi
Nkusi Arthur ni we wari umushyushyarugamba
Ariel ways na Juno Kizigenza baririmba indirimbo 'Away' bakoranye
Bull Dogg na Fireman baririmbye indirimbo ya Jay Polly witabye Imana yitwa Ndacyariho
Umunyamakuru Antoinette Niyongira ukorera Kiss FM
Cyuzuzo Jeanne d'Arc wa Kiss FM



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yahigitse-meddy-na-knowless-yegukana-igehembo-cy-umuhanzi-w-impeshyi-jay-polly-arahembwa-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)