Bruce Melodie yavuze urutonde rw'indirimbo zamwemeje muri 2021, iya Meddy niyo iyoboye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie], umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe kandi bakomeye, yavuze ko indirimbo 4 zahotse muri 2021 ari zo zamwemeje ariko 'My Vow' ya Meddy ari yo ihiga izindi.

Uretse izi ndirimbo 4 yatoranyije z'abandi bahanzi, na we ku giti cye yavuze ko indirimbo ye 'Katapila' ari indirimbo nziza kandi yakunzwe cyane.

Mu kiganiro yahaye ISIMBI, Melodie yavuze ko hasohotse indirimbo nyinshi kandi nziza ku buryo byagorana kuba yatoranyamo indirimbo imwe.

Ati 'Hasohotse indirimbo nyinshi kandi nziza, indirimbo impamvu ziba zikunzwe(hit) ni uko abantu baba bahuriye kukuzikunda, rero ni nyinshi cyane ku buryo utambwira imwe ngo mbone imwe yo kuvuga, ariko iri imbere y'izindi ni indirimbo ya Meddy.'

My Vow ya Meddy imaze kurebwa n'abantu basaga miliyoni 8 kuri YouTube. Uretse iyi ndirimbo izindi ndirimbo zamwemeje harimo 'Away' ya Ariel Ways na Juno Kizigenza imaze kurebwa na miliyoni 2.5 kuri YouTube, 'Piya Puresha' ya Niyo Bosco imaze kurebwa na miliyoni 2.1 ndetse na 'Bambe' ya Papa Cyangwa na Social Mula imaze kurebwa na miliyoni 1 kuri YouTube.



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yavuze-urutonde-rw-indirimbo-zamwemeje-muri-2021-iya-meddy-niyo-iyoboye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)