Imirambo ibiri y'abagore niyo igaragara mu itsinda ry'imirambo yavumbuwe kuri iki cyumweru ivugwa, abasigaye ni abagabo. Ku wa mbere, komite yo mu biro bya perezida yasuye Cibitoke kugira ngo ibaze uko ibintu bimeze. Abenshi mu bishwe baciwe imitweabandi baciwe amaguru nkuko SOS Media Burundi ibitangaza.
Mu cyumweru gishize,imirambo itanu yagaragaye munsi yumusozi wa Nyamitanga muri komini ya Buganda. Ni ku mupaka n'umusozi wa Kagwema muri komini ya Gihanga mu ntara ya Bubanza (iburengerazuba).
Umunsi ukurikiye, indi mibiri ibiri yavumbuwe ahitwa Kaburantwa (komine ya Buganda).
Dukurikije amakuru yacu, ku wa gatanu ushize, indi mibiri ibiri yagaragaye I Gasenyi ubwo havumbuwe izindi eshatu ku ya 14 Ukwakira ku musozi wa Ndava-Village, uri muri komini ya Buganda. Indi isigaye yabonetse mu gace ka Rusiga. Ni mu mujyi uhana imbibi na Rugombo .
Imirambo myinshi yaturutse mu mugezi wa Rusizi utandukanya u Burundi na DRC.
Benshi bari bafunze mu magunira cyangwa mu mifuka minini.Imyinshi muri iyo mirambo yari yambaye imyenda ya siporo ndetse ngo bamwe bari baciwe amaguru,abandi imitwe.
Amakuru aravuga ko abayobozi b'inzego z'ibanze n'intara bamenyesheje inzego zo hejuru ibi "bintu biteye impungenge birenze".
Itsinda ryaturutse mu biro by'umukuru w'igihugu ryerekeje i Cibitoke guhura na Carême Bizoza, guverineri wa Cibitoke ndetse na komiseri w'amakomine ya Buganda hamwe n'abandi bayobozi.
Umuyobozi w'izo ntumwa yasabye ko ubushinjacyaha bwafungura amadosiye ndetse bukore raporo kuri uku kwiyongera guteye ubwoba kw'iyi mirambo ndetse ko batakwihutira gushyingura imirambo kugeza igihe imiryango y'abishwe imenyekanye.
Izi ntumwa zari ziyobowe n'umwe mu bashinzwe 'umutekano' wa Perezidansi.
Amakuru avuga ko hari abayobozi bahita bashyingura iyi mirambo batabanje gukora iperereza ndetse n'imiryango yabo itamenyekanye.