Carl Tundo akomeje kwigaragaza muri Rwanda Mountain Gorilla Rally (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhera kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda hari kubera isiganwa ry'amamodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally, rikaba ari rimwe mu masiganwa agize shampiyona nyafurika mu gusiganwa ku mamodoka.

Ku munsi wa mbere wakiniwe kuri Stade Amahoro aho bakinnye agace kazwi nka Qualification Stage, Carl Tundo yaje ku mwanya wa mbere akoresheje iminota 2, amasegonda 57 n'ibice bibiri.

Batanu ba mbere mu gace ka mbere kakinwe kuri uyu wa Gatanu

1.Carl Tundo (Kenya) & Jessop Timothy (Kenya) (02'57"2)

2. Patel Karan (Kenya) & Khan Tausseef (Kenya) (03'00"3)

3. Guy Botterill (RSA) & Vacy-Lylle Simon (RSA) (03'11"3)

4. Giancarlo Davite (Rwanda) & Sylvia Vindevogel(Rwanda) (03'27"6)

5. Kimathi McRaen & Kioni Mwangi (03'27"7)

Kuri uyu wa Gatandatu, isiganwa ryakomereje mu karere ka Bugesera, aho bagombaga kuzenguruka inshuro umunani, aha n'ubundi Carl Tundo akaba ari we wakomeje kwegukana uduce twose.

Amafoto yaranze umunsi wa kabiri wa Rwanda Mountain Gorilla Rally




source : https://ift.tt/3m78G9d
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)