Cogebanque na Airtel byatangije uburyo abakiliya bashyira bakanakura amafaranga kuri konti nta kiguzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda yatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku Cyicaro Gikuru cya Cogebanque mu Mujyi wa Kigali ku wa 28 Ukwakira 2021.

Muri ubwo buryo, umukiliya wa Cogebanque ukoresha Sim Card ya Airtel azajya abasha gukura amafaranga kuri konti ye ya Airtel Money ayohereze ku yo muri banki cyangwa ayakure ku yo muri banki ayashyira ku ya Airtel Money nta kiguzi.

Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko ubwo bufatanye bugamije gukomeza gushyigikira gahunda ya Guverinoma yo guhagarika guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Ati “Ubufatanye buri mu rwego rwa gahunda iriho mu gihugu, duhora dukangurirwa, yo kugabanya ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki. Bidufitiye akamaro kanini kuko bizaturinda kwanduzanya icyorezo, bitwongerere umutekano w’amafaranga cyane ko atatakara cyangwa ngo yibwe, binadufashe gukoresha neza igihe.”

Ubwo bufatanye buzamara igihe kirekire kitagenwe kugeza ubu, ariko Habarugira yatangaje ko icyifuzo ari uko bwaba “ubwa burundu”.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yatangaje ko iyo mikoranire igamije gukomeza gufasha abakiliya b’impande zombi kugendana n’ikoranabuhanga kandi bahabwa serivisi inoze.

Yakomeje ati “Airtel Money ifite umugambi mugari mu bijyanye n’ihererekanya ry’amafaranga. Uyu ni undi mufatanyabikorwa wiyongeye ku bandi dusanzwe dufite kandi turabyishimira cyane.”

Mu gukoresha ubu buryo, abakiliya bazajya bakanda *500*6*1*9# (Airtel Money), bagane amashami n’aba-agents ba Airtel cyangwa bakoreshe uburyo bw’ikoranabuhanga rya Cogebanque ririmo application ya Coge mBank, internet banking ndetse no kuba bakwegera amashami cyangwa aba-agents ba banki mu kwakira cyangwa gushyiraho amafaranga.

“Push & Pull” yatangijwe nyuma y’uko muri Kamena 2021 Airtel Rwanda yorohereje abakiliya bayo kohererezanya amafaranga ku buntu.

Iyo Sosiyete y’Itumanaho imaze kugira Service Center 43 mu gihugu na za Kiosques zirenga 1.700 ndetse n’amashami ya Airtel Money 71.

Ni mu gihe kuva Cogebanque yakwemererwa gukorera mu Rwanda mu 1999, imaze kugira amashami 28 hirya no hino ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 600 bayifasha gutanga serivisi zo gufunguza konti, kubitsa no kubikuza zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, ikarita ya smart cash n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.

Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko ubu buryo bushya bwo gukura amafaranga kuri konti ya banki akoherezwa ku ya Airtel Money nta kiguzi buzarinda umutekano wayo kandi bukihutisha serivisi
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yatangaje ko imikoranire na Cogebanque igamije gukomeza gufasha abakiliya b’impande zombi kugendana n’ikoranabuhanga
Aba bayobozi babwiye itangazamakuru ko ubu bufatanye hagati y’impande zombi buzahoraho
Impande zombi zari zihagarariwe n'abayobozi batandukanye
Nyuma y'ikiganiro n'abanyamakuru hafashwe ifoto y'urwibutso
Cogebanque na Airtel byatangije uburyo abakiliya babyo bashyira bakanakura amafaranga kuri konti nta kiguzi



source : https://ift.tt/3EtppcW
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)