Ibi CP Kabera yabigarutseho kuri iki Cyumweru mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda; cyagarutse ku myitwarire iri kuranga abafite utubari n’abakiliya babo mu bijyanye no kwirinda COVID-19, nyuma y’igihe gito dukomorewe.
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 21 Nzeri 2021 ni yo yakomoreye utubari nyuma y’amezi asaga 18 yari ashize dufunze mu rwego rwo kwirinda COVID-19.
CP Kabera yavuze ko nyuma y’aho utubari dufunguriwe hari twinshi tumaze kugaragara twarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, harimo n’utwafunguye utubyiniro kandi bitemewe.
Ati “Hari abantu 64 bafashwe mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo banywa ariko banabyina bivuze ko akabari nubwo kemerewe gufungura hari abiyongereyeho akabyiniro.”
Yakomeje avuga ko ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byasohotse bikomorera utubari nta tubyiniro turimo.
Ati “Ku rupapuro rw’umuhondo hariho akabari nta kabyiniro cyangwa se utubyiniro twari ho. Ntabwo ntekereza ko abandikaga kuri ruriya rupapuro bibagiwe kwandika utubyiniro oya.”
“Urundi rugero ni urw’abantu 60 bafashwe na none hano muri Kacyiru bari mu kabyiniro babyina n’abandi bantu 30 na none bafatiwe muri Kicukiro. Iyo urebye iyi mibare turi kuvuga ikigaragara cya mbere ni uko hari abantu kugeza ubu bagifatwa kubera ko bagorwa no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bagahora bari munsi yayo.”
CP John Bosco Kabera yavuze ko kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bihombya uwabikoze.
Ati “Turimo turabibona mu tubari aho twemerewe gufungura twujuje ibyangombwa abantu bakiyongereraho utubyiniro. Inyungu zo gukora ibitemewe numva nta muntu zifitiye akamaro, ingaruka yazo ni igihombo, urugero nk’aho hantu bafatiye ahantu babyina bari bafunguye akabari hagafungwa amezi atatu bagacibwa amande y’ibihumbi 250 Frw niba nibuka neza.”
“Nyuma y’icyumweru kimwe cyangwa bitatu utubyiniro nidufungurwa hakajyaho amabwiriza atugenga. Uwo muntu akabari ke kazaba kagifunze n’akabyiniro ke kazaba kagifunze, inyungu irihe rero? Abantu bakwiye kumva ko nta rujijo ruri muri ibi. Ikintu kitanditse hano ntabwo ari uko urwego rwakibagiwe hari n’abavuga ngo ngira ngo gufungura akabari ntufungure utubyiniro baribeshye, ntabwo utubyiniro bigoye kubyandika.”
Nyuma y’uko utubari dukomerewe, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) byashyizeho amabwiriza agenga uko dukora hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.
Amwe muri aya mabwiriza avuga ko amasaha yo gufungura no gufunga utubari akurikiza gahunda rusange ya Leta igena amasaha ibikorwa by’ubucuruzi byemerewe gukorwamo; utubari tugomba gushyira aho binjirira uburyo bwo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe (hand sanitizer).
Avuga kandi ko mu kabari aho bicara hagomba gushyirwa ikimenyetso kiharanga kandi hakubahirizwa intera ya metero imwe n’igice (1,5 m) hagati y’intebe n’indi; utubari tugomba gushyiraho uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi abatugana bagashishikarizwa kubukoresha; buri kabari kandi kagomba kugira umukozi cyangwa abakozi bashinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Uwo mukozi (abakozi) agomba kuba afite umwambaro umuranga w’ibara ry’umuhondo; Inzugi n’amadirishya by’utubari bigomba kuba bifunguye kugira ngo umwuka ushobore kwinjiramo ku buryo buhagije kandi aho bishoboka abakiriya bagaherwa serivisi hanze (open space) kandi bagakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Inzego z’ubuyobozi zategetse ko ahakorerwa ubucuruzi bw’utubari hagomba kubahiriza amabwiriza y’isuku ashyirwaho n’inzego zibishinzwe; buri muntu wese winjira mu kabari agomba kuba yambaye agapfukamunwa; abakora mu kabari bagomba kuba bambaye agapfukamunwa neza kandi igihe cyose.
Abakozi bose bakorera utubari mu Mujyi wa Kigali bagomba kuba barahawe urukingo rwa COVID-19 kandi ba nyir’utubari bagomba gupimisha abakozi bose COVID-19 buri nyuma y’iminsi 14.
source : https://ift.tt/3B7WCtk