CSP Kayumba wayoboraga Mageragere ubu Ufunze avuga ko yagambaniwe, ati 'Si ndi umuntu wo kwiba ibisuguti' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

CSP Kayumba na bagenzi be bahoze bafatanyije mu buyobozi bw'iriya Gereza, bakurikiranyweho kwiba ariya mafaranga yari ku ikarita ya Visa Card y'umunyamahanga ubundi bakayifashisha batumiza ibikoreho binyuranye birimo telephone zigezweho, imivinyo n'ibisuguti.

Mu iburanisha ryo ku wa Gatanu tariki 29 Ukwakira, CSP Kayumba Innocent yatangiye kwiregura ku byaha bitatu akekwaho nyuma y'uko ku itarki ya 01 Ukwakira 2021 SP Ntakirutimana Eric wahoze ari umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge na we yireguye agahakana ibyaha byose akekwaho.

CSP Kayumba Innocent wagarutse ku buryo yamenyanye na Amani Olivier uvugwaho kuba yaramufashishije kwinjira mu ikoranabuhanga kugira ngo bibe ariya mafaranga, yabwiye urukiko ko kugirango bamenyane byaturutse ku wahoze ari umuyobozi mukuru wungirije w'urwego rw'igihugu rushinzwe infungwa n'abagororwa (RCS) Ujeneza Chantal wamusabye kuzajya amufasha akavugana n'umubyeyi we witwa LT Col Nyirasafari kuri Telephone ye kuko muri Gereza icyo gihe hari icyorezo cya Covid-19

CSP Kayumba Innocent yabwiye Urukiko ko ibyaha byose uko ari bitatu Ubushinjacyaha bumukekaho atabyemera kuko nyiri bwite wabikoze abyemera akanereka urukiko uko yabikoze.

CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko Olivier Amani ubwo yari mu rukiko muri Kamena 2021 yemereye urukiko ko ari we wibye Kassem Ayman Mohamed basanzwe bafunganwe akagobekamo

CSP Kayumba ati 'Ibintu byose byavuzwe na Amani Olivier Ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko ibyo yavuze hano nta kimenyetso na kimwe yeretse urukiko usibye kubivuga mu magambo kandi urukiko ntabwo rugendera ku magambo rugendera ku bimenyetso.'

CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko Ayman Kassem ari we wabwiye CSP Kayumba Innocent ko yibwe amafaranga kuri Visa Card bitandukanye n'uko Olivier Amani yavuze ko ari we wabibwiye Ayman Kassem ko yibwe.

CSP Kayumba ati 'Nyuma y'aho Ayman ambwiriye ko yibwe amafaranga ni bwo iperereza ryatangiye dutangira gukurikirana icyo kibazo.'

CSP Kayumba Innocent ahakana ubujura ashinjwa ahubwo ko yabugeretsweho na Amani kugira ngo amufungishe.

Ati 'Ubushinjacyaha bundega icyaha cy'ubujura, mu buzima bwange ntabwo ndiba nta na Dosiye ngira y'ubujura, sinshobora kwiba ngo ncure umugambi wo kwiba ibintu ndinze nindangiza nibe ibisuguti.'

Ku cyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa, CSP Kayumba yagize ati 'Murabyibyibuka ko Amani Olivier ari we wabyiyemereye nacyo murumva ko atari njye ukwiye kukiryozwa.'

Akavuga ko n'Icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro utari uwe na cyo cyakozwe na Olivier Amani ari mu bikorwa bye by'ubujura.

CSP Kayumba Innocent ati 'Ndasaba imbabazi ko namwizeye akageza aho ahora ariya mahano yo kwiba umufungwa mugenzi we akoresheje Telephone twamuhaye zari zarafatiwe muri gereza mu bihe bitandukanye, njye nta mugambi wo gukora icyaha nigeze ngira n'umwe.'

Akomeza agira ati 'Ariko ndemerera urukiko ko Olivier Amani yandangaje kugira ngo agere ku mugambi wo wiba Kassem Aymman Mohamed, icyo nanjye ndacyemera. Ntabwo ndi Umuntu wafatanya gucura umugambi n'umufungwa wo kwiba ibisuguti n'ibihumbi 800Frw.'

CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko yizeye Olivier Amani abibwiwe n'abakoresha be kuko Ujeneza Chantal yamusabye kuzajya amufasha kuko ari inshuti y'umubyeyi we

Ati 'Ibi byose byambayeho ni ubugambanyi nakorewe n'abantu bakoresheje baciye muri Amani Olivier.'

CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko uyu Olivier Amani ari 'umujura kabombo kuko atari ubwa mbere afungiwe ibyaha by'ubujura bifitanye isano n'ikoranabuhanga' ati 'no muri 2019 Olivier Amani yarafunzwe kubera ubujura bwe n'uyu munsi ibyaha yakoreye muri muri Gereza ni byo bimufunze.'

Olivier Amani yunganirwa mu mategeko na Me Utazirubanda Ghadi yahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku byavuzwe na CSP Kayumba Innocent ndetse n'abamubanjirije kuburana mbere ye ari bo SP Eric Ntakirutimana na Mutamaniwa Ephaim.

Amani yongeye kubwira urukiko ko ibyo yakOze byose byo kwiba Kassem yabikoreshejwe ku gahato akabikora arengera ubuzima bwe ko we nta mugambi yarI afite wo kwiba Kassem ko kandi kuva yatangira kubazwa yabyemereye inzego zose zabimubajije akanabisabira imbabazi.

Amani arasabirwa kutongera gukoza ikiganza kuri Mudasobwa

Ubwo Ubushinjacyaha bwasabaga ijambo ngo bugire icyo buvuga ku myiregurire y'abaregwa, bwasabye urukiko ko bwazazana mudasobwa zibiweho Kassem Mohamed Ayman kuko bwamaze kuzifatira kugira ngo Olivier Amani yereke urukiko uko ubwo bujura yabukoze.

Abar mu cyumba cy'urukiko bose bahise basakuriza hejuru bati 'Amani yongeye gukora kuri Mashine noneho abo yakwiba byagenda gute ?'

Abaregwa nabo babwiye urukiko ko Olivier Amani atari umuntu wo guhabwa mudasobwa kuko ibyo yayikoreyeho bihagije.

CSP Kayumba Innocent yahise abwira urukiko ko icyo ubushinjacyaha bwavuze ko bufite mudasobwa zibiweho Mohamed Kassem Ayman bwabeshye urukiko kuko zose zikiri mu kazi ka RCS.

Aberegwa bose bamaze kwiregura ku byaha byose bakekwaho n'ubushinjacyaha, bakaba basabye urukiko kubagira abere kuko babihakana.

Umucamanza yahise asubika urubanza kuko amasaha yari yarenze arwimurira kuwa 12 Ugushyingo 2021 humvwa Ubushinjacyaha bunasabira ibihano abaregwa.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/CSP-Kayumba-wayoboraga-Mageragere-ubu-Ufunze-avuga-ko-yagambaniwe-ati-Si-ndi-umuntu-wo-kwiba-ibisuguti

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)