1. Kuguhamagara cyangwa kukwandikira yasomye ku nzoga zisembuye
Abantu benshi bemera ko amagambo umuntu avuga yasinze akenshi biba ari na byo bitekerezo bye.
Ibi rero babishingira ku kuba inzoga zisembuye akenshi zituma umuntu abasha kugaragaza amarangamutima ye ashize amanga (isoni).
2.Kwambara neza ngo akugaragarire neza
Ibi birumvikana cyane. Nta mukobwa wifuza gusohokana n'umuhungu ugaragara nk'ingegera. Nubona rero umusore yahinduye imyambarire agashyiramo udukabyo igihe azi neza ko muza kubonana, ni ikimenyetso kigaragarira buri wese ko uwo muntu akwemera.
3.Iyo hagize ugusagarira arakurengera
Kimwe n'abagore, abagabo na bo bazi kurwana ku byabo iyo hagize ushaka kubangamira uwo bakunda. Urugero, iyo umusore azanye amahane muri mu kabari cyagwa agatangira kukubuza amahoro ukabona umuhungu aje kumugukiza, akenshi ibi bikorwa n'umuhungu ugufitiye urukundo. Kandi n'ubwo ari ibintu bishimishije, ni n'ikimenyetso cyiza cyane kikwereka amarangamutima agufitiye.
4.Agusaba ko yakugurira utuntu dutandukanye
Umuhungu nagusaba ko mujyana akakugurira amafunguro ku mugoroba (dinner), cyangwa se akagusaba ko yagufasha mu kibazo runaka gisaba amafaranga, uzamenye ko yifuza kugufata neza no kukunezeza kuko agukunda.
5.Umusore ugukunda iyo uri hafi ye ahindura imyitwarire
Ubusanzwe abasore bafite uburyo bitwara butandukanye n'ubw'abakobwa igihe bahuye n'ikibazo rukana, ariko nubona afite ukuntu yahinduye imyitwarire mu buryo budasanzwe, nko kuvuga menshi cyangwa kuvuga make igihe uri hafi ye, birashoboka ko yagukunze ariko akaba atazi uburyo yabyerekana. Ku bakobwa ho usanga babuze ibyicaro cyangwa baturatuye nk'uko bamwe babivuga.
Source : https://yegob.rw/reba-ibinyetso-byakwereka-ko-umuhungu-agukundaba-maso-mukobwa/