Dore ibintu 11 bisabwa n'umukobwa uhamye kand... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa aba azi neza ko agiye kubona urukundo rwiza, kandi akitabwaho bidasanzwe kuko aba azi neza ko abikwiriye. Aba azi neza ko akwiriye kwitabwaho neza cyane. Muri iyi nkuru twaguteguriye ibintu 11 umukobwa ushikamye kandi wigenga asaba iyo bigeze mu rukundo.

1. Uyu mukobwa akunda kuba hamwe n'umusore uzi kwitwara kigabo aho ari hose.

2. Umukobwa ushikanye kandi wigenga, akunda kujya mu rukundo n'umusore uzamwubaha byuzuye. Umukobwa ushikamye, asaba kubahwa cyane.

3. Umukobwa ushikamye kandi ukomeye, yifuza kujya mu rukundo n'umusore uzi kwita kubyo yifuza guhabwa cyangwa kubona. Buri wese aba azi ibyo ashaka kugeraho mu buzima, aba azi neza aho yifuza kwerekeza ubuzima bwe. Uyu mukobwa rero nawe afite intego, ariko ashaka umusore uzi kuzitaho.

4. Umukobwa ukomeye aba yigenga, ariko ntibisobanuye ko atazasaba umusore umwanya mu rukundo rwabo. Azaririra umwanya wawe.

5. Umukobwa ushikamye aba yifuza umusore ugire ubugwaneza cyane. Azabanza amenye neza niba koko umusore bakundana afite umutima mwiza kandi yiyubaha.

6. Umukobwa uhamye ntabwo yifuza kuba hamwe n'umusore uhorana ukuri. Ntabwo yifuza umusore azahora agirira amakenga.

7. Uyu mukobwa aba yifuza umusore werekana icyo ashoboye muri rubanda. Aba yifuza kumwiharira mubandi agaragaza ko yahiriwe.

8. Umukobwa ukomeye kandi ushikamye, aba yifuza umusore ucishamo akamusetsa. Uyu mukobwa aba azi neza rimwe na rimwe mu rukundo ko ibintu hari ubwo bigorana bigakomera.

9. Uyu mukobwa yifuza umusore ugira kwihangana. Arabizi cyane ko n'ubwo akomeye ariko ntabwo ari intungane. Azi neza ko azakora amakosa, niyo mpamvu akeneye umusore ugira kwihangana.

10. Umukobwa ukomeye, yifuza umusore ugira intumbero. Umusore ushikamye ku kazi ke arakundwa cyane. Ikindi aba yifuza umusore uzi gukunda, ubiharanira kandi ubiha agaciro n'umwanya.

11. Uyu mukobwa yifuza umusore uzi gutereta. Umusore uzi gutera imitoma arakundwa cyane, umusore uzi agaciro k'umukobwa akunda akabinyuza mu magambo.

Inkomoko: Relrules



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110058/dore-ibintu-11-bisabwa-numukobwa-uhamye-kandi-ukomeye-mu-rukundo-110058.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)