Dr Habumuremyi yatanze impuruza ku ngengabitekerezo ya Jenoside mu magereza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Habumuremyi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari yitabiriye Ihuriro ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri, ryabaye amaze iminsi itatu afunguwe.

Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye. Uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame ku wa 28 Gashyantare 1996 hagamijwe gutanga umusanzu mu “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.”

Habumuremyi wari umaze umwaka n’amezi atatu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere, yasangije abari bitabiriye iri huriro ibijyanye n’uko ingengabitekerezo ya Jenoside ihagaze mu bafungiyemo.

Yavuze ko ubushakashatsi bukorwa hirya no hino mu Rwanda hagamijwe kureba ikigero ingengabitekerezo ya Jenoside iriho bukwiye no kugera muri gereza.

Ati “Nyakubawa Madamu Jeannette Kagame aho mvuye naho ni mu Rwanda, muri gereza naho ni mu Rwanda ariko ibyo nsizeyo n’ibiri hano biratandukanye cyane, ngira ngo na byo bikwiye kwitabwaho cyane[...] amagereza afite abaturage bageze ku bihumbi 100. Ibyo bihumbi 100 buri wese afite abantu bamuri inyuma.”

“Reka dufate ko byibuze ari abantu icumi, urwo ni urugero ruto mfashe, ufashe ibihumbi ijana buri wese ukamugerekaho abantu icumi bageze kuri miliyoni. Hari ibibazo bimaze iminsi bigaragara by’ingengebitekerezo mu magereza.”

Yifashishije ingero, yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside muri gereza igaragarira ahantu hatandukanye harimo mu matorero, mu bakoze jenoside ndetse n’abayirokotse bakaza gufungwa kubera impamvu zitandukanye.

Ati “Icya mbere ni ukureba neza mu matorero yo mu magereza ushobora gusanga na hano hanze mu matorero hamaze iminsi hagaragara ingengabitekerezo aho kwigisha ijambo ry’Imana ugasanga uwigisha azanyemo ingengabitekerezo ya Jenoside, icyo ni icyiciro kimwe kiri mu magereza.”

Yongeyeho ati “Ikindi cyiciro cya kabiri kiri mu magereza ni ababyeyi usanga bafite ingengabitekerezo, njye aho nari ntuye umubyeyi yarahagurutse aravuga ngo umwana we nta shobora gushaka mu Bahutu. Kuko namwumvise nahise mutangamo raporo. Icyo ni ikintu cya kabiri kigaragaza ko hakiri ikibazo.”

“Icya gatatu narimo niyuhagira kuko abantu biyuhagira mu kivunge, hari umwana wamfashaga kunjyanirayo amazi numva aravuga ngo baratubeshyera ngo twacitse ku icumu, FARG ikadufasha ariko amashuri twayarangiza bakatuzana kuyakomereza muri gereza, iyo ni ingengabitekerezo irahari. Mvuye mu bwogero nabajije umwana wamfashaga ngo ibyo numvise nawe wabyumvise, ati ’nabyumvise’ nti ’uwo mwana uramuzi?’ nsanga aramuzi ndetse yari umwana w’umusirikare, raporo turayitanga inzego z’umutekano zijya kumubaza kugira ngo zimwigishe.”

Yavuze ko icyiciro cya kane cy’abapfobya Jenoside muri gereza ari abayirokotse ariko biyemeje kuyoboka inzira y’ikinyoma.

Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko ubushakashatsi bukorerwa hanze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bukwiye no kugera muri gereza kuko naho hari ibibazo bikomeye.

Ati “Icyo nshaka kuvuga, imbaraga turimo dushyira hano hanze twari dukwiye no kuzishyira mu magereza kugira ngo abantu bagendere rimwe, naho nibakomeza gushyira imbaraga hanze mu bushakashatsi ndibwira ko batigeze bagera mu magereza, bafite ahantu bagarukira ariko ukuri kundi guhari ni uko.”

Imibare igaragaza ko mu 2017/2018, Ubushinjacyaha bwagejeje mu nkiko dosiye 333 z’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu 2018/2019 zaragabanutse ziba 293, naho mu 2019/2020 zigera kuri 323. Zose hamwe ni 949.

Izo dosiye zerekana ko abagabo ari bo barangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside cyane kuko abantu 1.172 zarezwemo bose hamwe, bagizwe n’abagabo 884 (bangana na 75,5%) n’ abagore 288 (bangana na 24,5%).

Dr Habumuremyi yavuze ko yishimiye kuba yongeye kugirirwa icyizere agatumirwa mu Ihuriro Ngarukamwaka rya Unity Club Intwararumuri, ashimira Perezida Kagame ku mbabazi yamuhaye.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira niyo yatangaje ko Pierre Damien Habumuremyi yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.

Imbabazi Habumuremyi yahawe zikuraho igifungo cy’imyaka itatu yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hamwe n’ihazabu yari yaraciwe ya miliyoni 892 Frw.

Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, yahamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe. Cyakozwe bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda yari abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

Mbere yo gutabwa muri yombi uyu mugabo yagiye ahabwa imyanya ikomeye muri Leta. Yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki ya 23 Nyakanga 2014.

Muri Gashyantare 2015, Dr. Habumuremyi yagizwe Umukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta y’Ishimwe, umwanya yariho kugeza atawe muri yombi muri Nyakanga 2020.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko abafungiye mu magereza atandukanye bakwiye kwigishwa kuko harimo abafite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi



source : https://ift.tt/3AMrGxK
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)