Dufite imashini nyinshi zikora imihanda ariko twagakwiye kubanza kuzana izihinga- Impuguke Bihira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Bihira avuga ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu bw'ibihugu bya Africa ariko yanerekanye ko hari ibicuruzwa byatumizwaga hanze ariko atari ngombwa kubigura mu mahanga.

Ati 'Ubu tugomba kwimenya, tukamenya ibintu twakorera mu gihugu cyacu tukamenya ko twakura hanze ibintu dufite ariko wasangaga nk'ibintu dufite abantu bavugaga ko ibyo hanze ari byo byiza.'

Dr Bihira usanzwe ari mpuguke mu bukungu, agaruka ku itumbagira ry'ibiciro ku masoko rikomeje kugaragara, bamwe bakavuga ko rifitanye isano n'ingaruka za COVID-19, we akavuga ko ikibitera cya mbere atari izo ngaruka za COVID-19.

Avuga ko ikibazo cya mbere ari icyo kugeza ibicuruzwa ku babikeneye. Ati 'Nkubu ntiwamenya abantu bakeneye imbuto aho bari, ntiwamenya ibiva mu ifarini aho ababikeneye bari ari benshi, abantu bakora imigati bakayishyira muri Alimentation imwe ikazahangirikira bakanayijugunya nyamara hari umuntu ukeneye umugati ariko ntawubone.'

Avuga ko ikindi ari ingaruka z'abakoloni binjije mu bantu ko bagomba gukoresha ibiturutse mu bihugu byabo, agatanga urugero rw'amasambusa ahenda kuko akarangishwa amavuta ava hanze nyamara yagakwiye gukarangishwa amavuta y'inka zo mu Rwanda.

Ati 'Ibi biciro birimo kuzamuka kuko ibintu by'iwacu ntabwo turimo kubyitaho ngo dushyireho na systeme [uburyo] ibigeza ku bantu babikeneye.'

Imashini zikora imihanda zikwiye kuza nyuma y'izihinga

Dr Bihir avuga ko kimwe mu bizatuma ibiciro ku masoko bigabanuka ari uko abantu bakwihaza mu biribwa kandi ko na byo hari icyo bisaba.

Ati 'Dukeneye ubworozi bwa kijyambere atari ibi umuntu ashyira inka mu kiraro, ubundi ahandi haba aborozi umwe akagira nk'Inka igihumbi [1 000] yaba afite nke akagira Magana atanu [500] hano uwo rwego ntiturarugeraho.'

Kimwe no mu buhinzi, Dr Bihira avuga ko ubuhinzi bwo gukaraga isuka butazatuma habaho kwihaza, ahubwo ko uru rwego rw'Ubuhinzi n'ubworozi rukwiye kujyamo abashoramari bazatuma ibikorwa byarwo bikorwa mu buryo bugezweho bw'imashini n'ikoranabuhanga.

Ati 'Reba ubu dufite imashini nyinshi zikora imihanda ariko twabanza tukazana izihinga izikora imihanda zikaza bwa kabiri kuko guhinda ni cyo cya mbere kizatunga Abanyarwanda, ni cyo cya mbere kizatuma tubona inganda zikora ibiva mu buhinzi...'

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Dufite-imashini-nyinshi-zikora-imihanda-ariko-twagakwiye-kubanza-kuzana-izihinga-Impuguke-Bihira

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)