Mu marira menshi, Uwabeza Leocadie wamamaye muri sinema nyarwanda nka Esther muri Seburikoko ndetse na Nyiragitariro muri Papa Sava, yavuze ko yahuye n'ubuzima bukomeye aho yabanye n'abagabo batatu bose baryamana na we bakabyarana ariko bakaza gutandukana.
Esther ni umugore w'abana 4. Avuka mu muryango w'abana 8, abahungu 4 n'abakobwa bane, bavuka mu murenge wa Rukomo mu kagari ka Munyinya muri Gicumbi.
Mu kiganiro yagiriye kuri shene ya Youtube ESTHER yatangaje ko yaje kwishyingira maze umugabo babanye bamaze kubyarana abana babiri aramuta. Nyuma yaje kubona umugabo amwizeza ko azamufasha mu bibazo bye, amusaba ko babana aramwemerera amaze kumutera inda arigendera, yaje kubona n'undi na we biba uko.
Yaje gushaka no kwiyahura ariko arabireka ahubwo nyuma yaje guhitamo gusiga abana ajya Uganda nta kintu na kimwe yari azi agiye gukora, nabyo biranga nyuma y'amezi abiri agaruka mu Rwanda.
Source : https://yegob.rw/esiteri-wo-muri-seburikoko-asutse-amariraibyo-abagabo-bamukoreye-ni-akumiro/