Facebook igiye guhindura izina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi mukuru wa sosiyeti ya Facebook akaba na nyiri uru rubuga nkoranyambaga rukurikiranwa n'abatari bake ku Isi, Mark Zuckerberg, yavuze ko igiye guhindura izina ikitwa 'Meta', mu rwego rwo kuyijyanisha n'icyerekezo cyayo cy'ibihe biri imbere.

Cyakora nkuko VOA dukesha iyi nkuru ibitangaza, inzobere zinavuga ko ibigiye gukorwa binasa no kuyobya uburari, ku nyandiko zimaze iminsi zisohoka zigayisha Facebook.

Muri izo nyandiko, harimo izagaragaje uburyo iyi sosiyeti ititaye ku makuru yahawe na bamwe bakozi bayo, banayibwiraga ko imbuga zayo nkoranyambaga hari abo zisigira ibikomere byo ku mutima, cyangwa zabyongereye mu mpande zose z'isi.

intyoza



Source : https://www.intyoza.com/facebook-igiye-guhindura-izina/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)