Mu kiganiro yagiranye na Kigalitoday.com, umunyamabanga w'umusigire wa w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Iraguha David, avuga ko abafana bazemererwa kugaruka ku bibuga muri shampiyona, ariko ko hari ibigomba gukurikizwa birimo no kuba hazajya hinjiramo kimwe cya kabiri cy'abasanzwe binjira muri sitade.
Yagize ati “Yego rwose ni ko biri abafana bazagaruka ku bibuga, ni byo turimo kugira ngo abafana bagaruke kuri sitade cyane ko bagomba kugaruka hari ingamba zo kwirinda Covid-19 zigomba kubahirizwa na buri kipe yaba iyasuye n'iyakiye ariko cyane cyane iyakiye. Tugendeye ku mabwiriza ya Minisiteri ya Siporo arebana cyane cyane n'umupira w'amaguru, biteganyijwe ko hazinjira abatarenga 50% by'abantu basanzwe bacyirwa muri sitade izaba igiye kwakira uwo mukino”.
Ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga ko amabwiriza arambuye y'uburyo amakipe azitwara mu kwinjiza abafana ku kibuga buyahabwa mbere y'uko shampiyona itangira, bukongeraho ko mu gihe hari uwaba atubahirije ibyemeranyijweho mu mabwiriza, hazazamo ibihano ku ikipe izaba itabyubahirije cyane cyane izaba yakiye umukino.
Abafana baherukaga kwinjira ku bibuga bikinirwaho umupira w'amaguru muri Werurwe 2020 muri shampiyona ya 2019-2020, gusa ku wa 24 Ukwakira 2021, ubwo Rayon Sports yateguraga umunsi yise uwigikundiro wabereye kuri sitade Amahoro i Remera, yakinnyemo n'umukino wa gicuti na Kiyovu Sports, yemerewe kwinjiza abafana kuri sitade.
source : https://ift.tt/3pLpq8b