Gasabo : Umugore wicuruza n'umugabo waje kumugura barashinjwa kuryamira uruhinja ubwo bateraga akabariro bikaruviramo gupfa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urupfu rwa ruriya ruhinja rwabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021 aho rushinjwa umubyeyi warwo ndetse n'umugabo wari waje ngo baryamane.

Abaturanyi b'uriya mugore, bavuga ko uriya mudamu yari yakiriye umugabo waje kumugura bakabanza kunywa ubundi bakaryama baninezeza.

Bavuga ko urwo ruhinja rwitabye Imana rushobora kuba rwazize kuba baruryamiye ubwo bariho batera akabariro cyangwa se bakaba barwanye bakamugwaho.

Tuyisenge Veneranda yavuze ko mama w'umwana wapfuye yagiye saa saba z'ijoro asiga umwana ari kurira cyane, bibangamira abaturanyi, umuturage umwe abyutsa abaturanyi ababwira ko umwana agiye kuba amuhetse kuko ngo byari byabangamiye abaturage baturanye.

Ahagana mu ma saa moya za mu gitondo nibwo uwo mubyeyi wari wataye umwana yagarutse aza abaza umwana we, ashaka ko bamumuha, undi aramuhakanira amubwira ko atamumuha ubuyobozi batarahagera.

Gusa nyuma ngo yaje kumumuha aramwonsa, ahita amusubiza iwe aho yari afite umugabo bararanye.

Veneranda yakomeje avuga ko uwo mugabo yabanje gushwana n'uyu mugore bivugwa ko yicuruza bapfa telephone n'ibihumbi umunani, agakomeza yemeza ko umwana yaba yapfuye muri ubwo buryo bwo gushwana bwabayeho.

Umugore wagiye gufata ururuhinja akarurarana, ntiyashatse kwivuga amazina ariko atangaza ko umugore yasize umwana amufungiranye mu nzu akaza akica urugi ari kumwe n'undi mu mama, afata umwana mutoya n'umukuru arabajyana.

Ati 'Umugore yasize umwana amufungiranye mu nzu, njyewe ndaza nica urugi ndi kumwe n'undi mumama dufata umwana, umutoya n'umukuru umwe ndamuheka undi ndamuryamisha nyuma yaje kugaruka mu ma saa moya, umwana we mumuha ari muzima aramwonsa arasohoka aramujyana hashize amasaha abiri ni bwo baje kunkomangira ngo umwana yapfuye.'

Uyu mudamu yongeraho ko uyu mugore wapfushije umwana yari yatwaye amafaranga na telephone by'uyu mugabo bararanye.

Uyu mugabo bivugwa ko yararanye n'uyu mudamu wapfushije umwana, yanze kugira icyo atangariza itangamakuru, icyo yabazwaga cyose yazunguzaga urutoki ahakana yubitse umutwe mu maguru.

Umudamu wapfushije umwana yavuze ko yasize abana mu nzu babiri, umwe ufite imyaka ine n'uyu witabye imana ufite ukwezi,abasiga mu nzu asanga abaturanyi babafunguriye, ababwira ko bakoze kuba bamufashije abana ajya no kubagurira inzoga abashimira.

Ati "Njyewe nasize abana mu nzu nsanga abaturanyi babafunguriye mpageze ndababwira nti 'natinze kandi mwakoze reka mbashimire', njya kubagurira inzoga umwana musiga aryamye kuri uyu mukobwa. Ngarutse arambwira ati 'ko Umwana ari kuva amaraso mu mazuru bigenze bite !' nkimara kubibona, umwana ahita apfira mu ntoki mufashe ngiye kumuha ibere mpita ngwa muri koma."

Uyu mudamu aremera ko yagiye mu bagabo, ariko ko atigeze arwana n'uwo mugabo akanakomeza avuga ko batigeze banaryamana, gusa ngo uyu mugabo yari yamuhaye ibihumbi bitanu.

Yakomeje avuga ko umwana we yanizwe. Ngo si ubwa mbere uyu mugore ataye abanabe mu nzu akajya gushaka abagabo.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gasabo-Umugore-wicuruza-n-umugabo-waje-kumugura-barashinjwa-kuryamira-uruhinja-ubwo-bateraga-akabariro-bikaruviramo-gupfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)